Gusezera mu gisirikare kwa Gen. Muhoozi Kainerugaba bihatse iki?

7,140
Kwibuka30
Gen Muhoozi Kainerugaba Appointed New CDF – MinuteNews.live

Nyuma y’amasaha make Gen. Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni asezeye mu gisirikare, isezera rye rihatse iki?

None ku italiki ya 8 Werurwe 2022 nibwo General MUHOOZI KAINERUGABA, umuhungu wa Museveni KAGUTA yatunguranye atangaza ko asezeye mu gisirikare cy’igihugu, yavuze ko igisirikare cye ari kimwe mu bisirikare bikomeye ku isi.

Kugeza ubu Muhoozi Kainerugaba ntiyigeze atangaza impamvu asezeye mu gisirikare akiri muto, ariko bamwe bafite icyo bari kubivugaho, bamwe bakabisanisha no gushyira mu bikorwa icyo kuva kera bahoze bita “Muhoozi Project”

Muhoozi Kainerugaba mu gihe cya vuba gishize yasuye Uhuru KENYATTA perezida wa Kenya akunze kwita Big brother (Mukuru we), asura na perezida w’u Rwanda Paul KAGAME akunze kwita Uncle (Sewabo, nyirarume), ndetse yakiriye abahagarariye ibihugu bimwe muri Uganda.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo atangaza n’ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi akaba ari nayo mpamvu ari kwiyegereza bamwe mu bayobozi bo mu Karere.

Kwibuka30

Kugeza ubu we ubwe, ntacyo arabivugaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka ishize bamaganye icyo bise “Muhoozi Project” bavuga ko ari umugambi wa Perezida Museveni ugiye kumara imyaka 36 ku butegetsi wo kuzasimburwa n’umuhungu we.

Ubutegetsi muri Uganda bwagiye buhakana uwo mugambi.

Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za ‘Muhoozi Project’ muri bamwe mu baturage ba Uganda n’abanyapolitiki.

May be an image of 2 people and indoor

Muhoozi ari kumwe na nyina Jeannette

Comments are closed.