Australia: Ibihumbi by’abaturage basabwe kuva mu byabo kubera imyuzure yibasiye Sydney

6,342
Kwibuka30

Ibihumbi by’abatuye umujyi wa Sydney basabwe kuva mu ngo zabo kubera imyuzure yibasiye uburasirazuba bwa Australia.

Mu minsi mike ishize, leta ya New south Wales n’iya Queenland byibasiwe n’imvura nyinshi yateje imyuzure igahitana abantu 20.

Iyi myuzure yanagaragaye muri Sydney, aho imirambo ibiri bikekwako ari iy’umugore w’imyaka 67 n’umuhugu we w’imyaka 34 yabonwe muri ruhurura kuri uyu wa Kabiri.

Kwibuka30

Umuyobozi wa leta ya New South Wales, Dominic Perrottet, yavuze ko abantu 40,000 basabwe guhunga, abandi 20,000 bakaba biteguye kugenda.

Atanga inama ku baturage, bwana Dominic Perrottet Yavuze ko ikintu k’ingenzi umuntu yakora muri muri leta yose ari ugukurikiza amabwiriza.

Yagize ati”Ndabinginze hatagira umuntu utwara imodoka mu mazi y’imyuzure”.

Ikigo cya Leta gishinzwe ubutabazi cyatangaje ko abantu ibihumbi 2,500 basabye ubufasha mu masaha 24, abasirikare bo mu ngabo za Australia bakaba boherejwe kujya gutanga ubutabazi.

Abahanga bavuga ko iyi myuzure iri guterwa n’imihingadurikire y’ibihe.

Comments are closed.