Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi ahubwo rukazikoresha neza.

1,278

Guverineri w’lntara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bakirinda kuzikoresha nabi ahubwo bakazikoresha neza mu kubaka igihugu no mu ku kirinda.

Ni mu butumwa yagejeje kumbaga y’abaturage ibihumbi bari bateraniye kuri stade y’Akarere ka Bugesera mu birori byo kwizihiza umunsi w’lntwari z’igihugu ku itariki ya 1 Gashyantare 2025. By’umwihariko asaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe igihugu cyabahaye kibegereza ibikorwa bya interineti aho gukoresha nabi ayo mahirwe biyandarika.

Mu butumwa bwe Guverineri Rubingisa Pudence yagize ati: Rubyiruko bana bacu muri hano iyo tuvuga umudendezeo w’igihugu, ni wa mutekano twaharaniye ni wa mutekano dusagurira ibihugu. Gukurira mu gihugu kiza kibakunda kibashyira imbere kikabaha ibyo mwifuza byose.

Guverineri Rubingisa, mu butumwa bwe yakomeje abwira urubyiruko kwirinda ivangura iryo ariryo ryose abasaba kurushanwa gukunda igihugu no ku giharanira.

Ati: Tukaba tubasaba kwirinda ivangura iryari ryo ryose nandi macakubiri, mu kibona nk’Abanyarwanda mu gaharanira ndetse mu kagira ishyaka ryo gukunda igihugu mu kanabirushanwa kugira ngo bibatere akanyabugabo ko gukomeza kwiteza imbere.”

Guverineri yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Guverineri Rubingisa kandi yakomoje ku birimo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga n’ibiyobya bwenge asaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi, anabasaba kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ahubwo bakazikoresha neza.

Yagize ati: Hari ingeso mbi zugarije icyiciro cy’urubyiko zimwe mu maze iminsi mwumva ku mbuga nkoranyambaga….ahubwo tukirinda ibyo byose birimo ubusinzi birimo ibiyobyabwenge, uburara, ubusambo n’ubujura, tugashishikarizwa cyane cyane no gukoresha izo mbuga nkoranyambaga nk’amahirwe dufite yo kuvuga ibyo byiza, tukavuga ubwo butwari tuvuze, kuvuga ibyiza by’igihugu ku buryo buri wese yanavuga ati bana bacu rubyiruko ejo muriteguye mwakirwanirira mwacyubaka mwakitangira aho niho tugana.

Urubyiruko rwitabiriye umunsi w’Intwari y’Igihugu rwabwiye Indorerwamo.com ko umunsi w’Intwari z’Igihugu bawigiramo bikabafasha gutegura ejo hazaza habo.

Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi

Bamurange Epiphanie yagize ati: Nk’urubyiruko turasabwa kwigira ku indagagaciro z’ubutwari zaranze intwari twizihiza uyu munsi, tugakunda Igihugu, tugaharanira gushyira imbere inyungu rusange, tukagira ubumwe, tugakoresha neza imbuga nkoranyambaga nk’uko twabisabwe n’abayobozi bacu.

Mu bindi bikorwa byaranze umunsi w’Intwari z’Igihugu, harimo no koroza abaturage batishoboye bahawe inka.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/Bugesera)

Comments are closed.