Guverineri yasabye abatuye lburasirazuba kwirinda kugwa mu by’amoko bimaze iminsi bivugwa.

10,271

Umuyobozi w’lntara y’Iburasirazuba Gasana Emanuel yasabye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba kwirinda ko bagwa mu bintu bya moko bimaze iminsi bivugwa bigamije kwiremamo amatsinda, gutonesha, icyenewabo, kwironda, ndetse no guheza abantu bamwe ku bandi.

Yabisabye kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2023 ubwo yitabiraga inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera muri Gahunda lntara y’Iburasirazuba iri gukora yigenzura ku isuku n’isukura mu turere twose tuyigize by’umwihariko ikaba yaratangiriye mu karere ka Bugesera.

Guverineri Gasana yabwiye abaturage bari bitabiriye ko hari ikibazo gitangiye kwigaragaza cy’amoko aho abantu batangiye kwiremamo amatsinda maze bakiyita ko ari abo mu bwoko ubu na buriya kandi ibi ari byo byaganishije u Rwanda mu mwijima w’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 maze million isaga y’Abatutsi ikicwa bazize uko lmana ya baremye.

Goverineri Gasana wagize amacyenga ko mu Ntara ayoboye bitewe n’ibimaze iminsi bivugwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho muri Nyakanga uyu mwaka habereye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono ko hatabayeho kwibutsa no kongera kubwira abaturage ikibazo cy’amoko ko u Rwanda rwasubira mu bihe nk’ibyo rwanyuzemo.

Yagize ati:”mu ribuka mu minsi ishize hari ibintu byagiye bivugwa ndetse biza no kuba impamo, mu Ntara rero twasanze bidahari mu buryo bugaragara ariko ni utuntu duto byazamukuraho n’ubundi ugasanga bigiye muri iyo nzira ihabanye na politike yacu yo kwimakaza ubumwe bwa b’Anyarwanda“.

Emmanuel Gasana Yakomeje avuga ati:”urugero natanga ni nko kwimakaza ibyo nakwita nk’amoko Abasinga, Abagunga n’abandi nk’uko mukunze kubibona mu bukwe, mu birori bitandukanye, ati’Abagogwe ni muhaguruke tubarebe, Abasinga ni mu haguruke tubarebe, cyangwa se niba ukomoka nk’I musanze ukaza nk’Iburasirazuba mwaba muri nka benshi mukajya nko mu Mudugudu bakajya bavuga ngo Umudugudu wa Ngororero“.

Goverineri Gasana yavuze ko ibintu nkibi ari ukubyamagana abantu nti babitege amatwi ntibemere kw’itwa ibyo batari byo ahubwo bakunga ubumwe bw’Abanyarwanda abantu bakirinda kuzana icyabacamo kabiri ko ahubwo hakubakirwa kuri politike y’Ubumwe.

Yanavuze ko mbere na mbere, Ubunyarwanda ari bwo buza imbere ya byose kuko kuba Umunyarwanda ari byo bifite icyo bimariye abandi, kurusha kwibona mu ndorerwamo y’amoko adafite icyo amaze.

Perezida Paul Kagame na we aherutse kugaruka kuri iki gikorwa cyo kwiremamo ibice bishingiye ku moko, ubwo yahuraga n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yavuze ko kujya mu bintu nk’ibyo mu gihugu nk’u Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nko gukina n’umuriro.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.