Habineza waherukaga kwiba moto i Kigali yafatiwe mu Karere ka Kirehe.

8,411
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, yafatanwe moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, moto ni iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, yafashwe arimo kuyitwaraho abagenzi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Jean Berchimans Dusengimana yavuze ko gufatwa kwa Habineza byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto ariwe Migambi Eric.

Yagize ati” Habineza moto yayibye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ayiba umumotari wayitwaraga ariko Migambi  nyirayo aza kumenya amakuru ko Habineza ariwe wayibye ndetse azi aho avuka. Yaje hano muri Kirehe aduha pulake za moto ye ndetse anatubwira amazina y’uriya yacyekaga. Tariki ya 12 Kanama twagiye hariya mu Murenge wa Nasho dusanga koko Habineza afite ya Moto arimo kuyitwaraho abagenzi yarabaye umumotari.”

Kwibuka30

SP Dusengimana yavuze ko Habineza yatwaraga iyo moto nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko ari iye ndetse nta n’ikindi cyangombwa cyayo afite. Yaboneyeho gukangurira abantu  gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwiba.

Ati” Abantu bafite ingeso yo kwiba nabagira inama yo kubireka bagakorera ibyabo. Bitewe n’ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha kuri ubu kwiba ntibyabahira, uriya yatwaraga moto yibye akirengagiza ko n’ubundi amaherezo azavumburwa.”

Migambi amaze kubona moto ye yashimiye  Polisi uburyo yayigannye ikamwumva igahita imufasha gushaka uwo yacyekaga ndetse agafatwa akaba yabonye moto ye.

Habineza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorere muri sitasiyo ya Polisi ya Nasho kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.