Habingingo yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu biganiro na Rayon Sport
Umutoza w’ikipe ya KIYOVU SPORT Bwana Haringingo Francis yahakanye amakuru yavugaga ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sport bishobora kurangira ayerekejemo nk’umutoza mukuru.
Nyuma y’aho hari amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa hirya no hino avuga ko umutoza w’ikipe ya Kiyovu sport, umurundi Haringingo Francis ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon sport akayibera umutoza mukuru, uyu mugabo mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe 2022 yahakanye iby’aya makuru yemeza ko akiri muri Kiyovu Sport kandi ko nta n’ibiganiro yigeze agirana n’ubuyobozi bwa Rayon sport.
yagize ati:”jye ndacyari umutoza wa Kiyovu Sport, niho mfite amasezerano, ayo makuru ya Rayon sport ntayo nzi, nta n’ubwo nari nagirana ikiganiro n’uwo ariwe wese muri Rayon sport”
Francis HARINGINGO ni umwe mu batoza bamaze igihe kitari gito bitwara neza mu Rwanda kuko kugeza ubu ariwe uyoboye championnat y’u Rwanda, ikintu kitari kimenyerewe ko ikipe ya Kiyovu sport imara igihe kingana gitya iri ku mwanya wa mbere.
Bitegenijwe ko amasezerano afitanye na Kiyovu sport arangirana n’uyu mwaka w’imikino, we avuga ko icyo shyize imbere ari ukugumana umwanya wa mbere mu gihe ari kuwuhanganira cyane n’ikipe ya APR FC kuko kugeza ubu harimo ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa, bivuze ko ikipe ya Kiyovu sport iramutse itakaje umukino umwe gusa ariko APR ikawutsinda, Kiyovu Sport yaba itakaje umwanya wa mbere.
Comments are closed.