Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 39

9,039

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mata, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego beretse itangazamakuru bimwe mu bicuruzwa bitandukanye birimo ibitujuje ubuziranenge, ibyarengeje igihe, ibitemewe ndetse n’ibya magendu  byafatiwe hirya no hino mu gihugu.

Ibi bicuruzwa byose byafatiwe mu turere twose tw’igihugu kuva tariki 29 kugeza ku ya 30 Werurwe, mu gikorwa ngarukamwaka (OPSON XI) cyatangijwe na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu mwaka wa 2011 hagamijwe gukura ku masoko ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge. Byerekaniwe ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimihurura.

Ibi bikorwa  bibaye ku ncuro ya 11, byamaze iminsi ibiri byakozwe mu bufatanye hagati Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (RFDA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA)  Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Ihuriro ry’abafite inganda mu Rwanda (RAM) n’urugaga rw’abikorera (PSF).

Ibicuruzwa byafashwe byiganjemo ibinyobwa bitemewe, amavuta yo kwisiga atemewe, ibiribwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge, imiti yo kwivuza, amasashe, insinga zitujuje ubuziranenge, imyenda n’inkweto bya Caguwa ndetse n’ibiyobyabwenge. Byose hamwe bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 39,891,473 (USD 39,891.473).

Karake Peter, umuyobozi mukuru wa RIB ushinzwe iperereza no gukumira iterabwoba, yavuze ko abantu 10 ari bo bafatiwe muri ibi bikorwa hanabasha gukusanywa amande agera kuri miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare yavuze ko mu nganda na za farumasi zigera kuri 430 zasuwe 99 muri zo zitari zujuje ibyangombwa izindi byararengeje igihe.

Yagize ati:“Twasanze hari amoko y’ibiribwa agera kuri 116 yari atarandikishwa bityo akaba atari yemerewe gucuruzwa ku isoko. Amoko y’ibiribwa n’ibinyobwa bisembuye agera kuri 172 twasanze yararengeje igihe. Hari kandi n’aho twasanze ibinyobwa bizwi ku izina rya Kibamba na Tangawizi bifite ikinyabutabire cya Methanol n’ibindi biyigize byashyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga.”  

Yongeyeho ko hagiye hafatwa impagararizi (sample) ku bicuruzwa bitandukanye zigasuzumwa muri laboratwari mu rwego rwo kureba ubuziranenge bwabyo.

Yagize ati:“ Amoko 35 y’ibinyobwa bisembuye byagaragaye bipakiye mu macupa ya pulasitiki, naho farumasi eshatu zakoraga mu gihe ibyangombwa bibemerera gukora byari byararangiye, izindi farumasi 10 zakoreshaga abakozi badafite ubumenyi mu by’ubuvuzi n’ahacururizwa imiti y’amatungo 9 bakoraga batabifitiye ibyangombwa. Hafashwe kandi n’amoko 47 y’amavuta yangiza uruhu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ibi bikorwa byunganira ibyo Polisi isanzwe ikora hagamijwe kubuza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge gukwirakwira ku masoko yo mu Rwanda.

Yagize ati:“Ibikorwa nk’ibi mu mwaka ushize byari byakozwe muri Werurwe ndetse no mu kwezi k’Ukwakira, bikaba byarongeye gukorwa no muri uyu mwaka hafatwa ibindi bicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge n’ibyarengeje igihe cyo gucuruzwa. Twagiye dutanga ubutumwa kenshi turongera kwibutsa buri muntu wese utekereza gucuruza biriya bicuruzwa, ko yabireka kuko ibi bikorwa bitarangiriye aha bazakomeza bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

Umwaka ushize abagera kuri 11 babuze ubuzima nyuma yo kunywa ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi ku izina ry’Umuneza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda kujya batanga amakuru y’aho babonye ibinyobwa nk’ibyo bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati:“Niba hari icyo ugiye kugura, banza ushishoze urebe niba kitararengeje igihe, niba kitujuje ubuziranenge cyangwa se niba atari magendu. Abacuruza bene ibyo bicuruzwa nabo ntibumve ko ibikorwa byo kubica ku isoko birangiye kuko ibi ni bimwe mu bikorwa bihoraho bya Polisi ntibumve rero ko bagiye gutuza ngo bakore kandi banacuruze ibitemewe.”

Uwumukiza Beatrice, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bacuruzi no kurengera abaguzi (RICA) yashimye ubufatanye buri hagati y’inzego z’Igihugu mu kurwanya ibi bicuruzwa yibutsa abacuruzi ko bafite inshingano zo kugira imikorere myiza kugira ngo ababagana babone ibicuruzwa byiza asaba abaguzi kujya bagira amakenga babona hari ibitujuje ubuziranenge bagatanga amakuru kugira ngo bicibwe ku masoko.

Comments are closed.