Amarangamutima ya Perezida Kagame nyuma yo gukorakora ku gisamagwe ari kizima.

6,280
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye gusura ibikorwa by’ubukerarugendo muri Zambia by’umwihariko mu cyanya kibamo inyamaswa zirimo n’iz’inkazi.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022 yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Zambia aho yasuye ibice nyaburanga binyuranye.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yasuye Pariki y’Igihugu cya Zambia, Musi-O-Tunya n’Icyanya cy’ubukerarugendo cya Mukuni Big 5 Safaris kibamo inyamazwa z’inkazi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye gusura ibi byiza nyaburanga.

Mu mashusho dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru muri Zambia (ZNBC), Perezida Paul Kagame yagize ati “Ntabwo ari ibintu umuntu akora kenshi…kuri njye bwari ubwa mbere nkoze ku Gisamagwe [Cheetah] kwegera Intare mu ntambwe nkeya. Ariko iki ni igikorwa Isi ikwiye kumenya kandi abantu bakaza hano kuhasura.”

Kwibuka30

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu kubungabunga aha hantu hanogeye ijisho, avuga ko abashoramari bakwiye kuhajyana ibikorwa.

Yavuze ko kuba yahasuye ari itangiriro kuko agiye gushishikariza abaturarwanda kuzahasura “Bakaza bakirebera ibyiza nanjye nabonye.”

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema washimiye mugenzi we Kagame kuba yaraje kubasura, yavuze ko aha hantu h’ubukerarugendo basuye ari umutungo w’Isi bityo ko abayituye kuhasura.

Perezida Kagame waraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yamenyesheje mugenzi we Hichilema ko yahageze amahoro amushimira uburyo yamwakiriye.

Hichilema wasubije ubutumwa bwa Perezida Kagame yashyize kuri Twitter, yagize ati “Urakoze cyane muvandimwe wanjye Perezida Kagame. Dushimiye Imana kuba wagezeyo amahoro kandi twishimiye kuzakomeza gukorana mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byacu.”

(Src:Radiotv10)

Comments are closed.