Hamenyekanye amataliki tour du Rwanda y’umwaka utaha izatangirira
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gashyantare 2022.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ukwakira 2021, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2022 izaba mu mpera za Gashyantare.
Iri rushanwa rizenguruka igihugu rigiye kuba ku nshuro ya 14 kuva ribaye mpuzamahanga, rizatangira nyuma y’iminsi 288 hasojwe irya 2021 ryatwawe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie.
Ryari ryabaye hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi nyuma yo kwigizwa inyuma rikuwe mu mpera za Gashyantare kubera gukaza umurego kw’icyorezo cya COVID-19 cyatumye riba mu muhezo, abafana babujijwe kugera aho isiganwa risorezwa n’aho ritangirira.
Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 ubwo yegukanwaga na Adil Jelloul. Irushanwa riheruka ryarimo abakinnyi batandatu bigeze gukina isiganwa rya Tour de France rifatwa nk’irya mbere ku Isi, ari bo Pierre Rolland, Quentin Pacher, Cyril Gautier na Jonathan Hivert (ba B&B Hotels), Alexis Vuillermoz na Alexandre Geniez (ba Total Direct Energie) ndetse na Oscar Miguel Sevilla Rivera wa Team Medellín.
Uretse abo kandi hari n’abandi batandatu bakinnye amarushanwa akomeye ku Isi ya Giro d’Italia na Vuelta a España nka Cristian Rodriguez Martin (Direct Energie), Bernardo Suaza Aranga Albeira (Team Medellín), Carlos Julián Quintero Noreña na Artem Sergeyevich Ovechkin (Terengganu Cycling Team), Jhonatan Restrepo Valencia na Alessandro Bissolti (Androni Giocattoli–Sidermec) ndetse n’Umunya-Canada James Piccoli wa Israel Start-Up Nation.
Byitezwe ko iyi Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya kane iri ku rwego rwa 2,1, bikaba ku nshuro ya mbere kuva u Rwanda rwemerewe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu kwezi gushize, izitabirwa n’amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye baturutse ku migabane itandukanye.
Amakipe yitabira Tour du Rwanda akunze gutangazwa mu Ugushyingo kuva irushanwa ritangiye kuba mu ntangiriro z’umwaka nk’uko byagenze mu nshuro eshatu ziheruka.
Muri uyu mwaka wa 2021, Israel Start-Up Nation ni yo kipe rukumbi ikina amarushanwa akomeye ku Isi yari yitabiriye Tour du Rwanda mu gihe hari n’andi atatu yabigize umwuga ariyo Androni Giocattoli–Sidermec, B&B Hotels p/b KTM na Total Direct Énergie. Hari kandi amakipe umunani akina amarushanwa yo ku migabane ndetse n’andi ane y’ibihugu.
Comments are closed.