“…hari aho kiliziya yagiye ihutaza rubanda kugira ngo igere ku ntego zayo” Papa Francis

3,493
Kwibuka30
Le pape François condamne l'avortement et le qualifie de "crime"
Kwibuka30
Umushumba wa kiliziya Gatolika mu Rwanda yavuze ko hari aho kiliziya yagiye ikoresha imbaraga z’ikirenga mu kugera ku migambi yayo.

Umushumba wa kiliziya Gatolika, Papa Francis, yavuze ko Kiliziya yakoze amakosa mu gushingira ku muco umwe gusa, rimwe na rimwe hakanakoreshwa ingufu kugira ngo igere ku mugambi wayo.
Papa yavuze ko ibyo byahombeje Insengero ubutunzi butandukanye bwo mu mico n’imigenzo myinshi kandi ko inyigisho zerekanye yuko hakwiye kwubahirizwa inkomoko y’umuco n’amahitamo ya muntu.
Ibi Papa Francis yabigarutseho ubwo yari mu ikoraniro rusange riba buri wa gatatu i Vaticani.
Abivuze mu gihe hari ukutumvikana ku mugabane w’Amerika y’amajyepfo ku byakozwe igihe igihugu cya Espagne cyigaruriraga icyo gice cy’isi ndetse kikanakoroniza ba kavukire baho.
Ku wa kabiri umukuru w’umujyi wa Mexico mu gihugu cya Mexique yavuze ko igishushanyo cy’umugore kavukire kizasimbura icya Christopher Columbus wavumbuye umugabane w’Amerika , ikintu gikomeye mur’uwo mujyi.

Comments are closed.