Hamenyekanye igihe Stade Amahoro ivuguruwe izatahwa

680

Stade Amahoro imaze igihe iri mu mavugururwa igiye kuzatahwa ku mugaragaro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu taliki ya 5 Gicurasi 2024, umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukurarinda yatangaje ko ibikorwa byo kuvugurura stade Amahoro bigeze ku musozo kandi ko iyo stade izatahwa ubwo igihugu kizaba cyizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, mu bisanzwe ni umunsi wizihizwa taliki ya 4 Kamena buri mwaka.

Bwana mukurarinda yagize ati:”Isabukuru yo Kwibohora turimo turayitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga, n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30”

Hari amakuru avuga ko kuri ubu imirimo yose igeze ku rwego ruri hejuru ya 98% ku buryo ishobora no kuzifashishwa mu kurahira perezida uzaba watowe n’Abanyarwanda

Comments are closed.