Hamenyekanye impamvu ifoto ya Perezida KAGAME yashyizwe rwagati mu mujyi wa Bujumbura

1,370

Hamenyekanye impamvu mu mujyi wa Bujumbura hashyizweho ifoto ya perezida Paul Kagame mu gihe ibi bihugu byombi bimaze iminsi bitarebana iryiza ndetse hakaba haranafunzwe imipaka yo ku butaka.

Guhera ku munsi w’ejo taliki ya 28 Ukawkira 2024, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ishusho igaragaza Perezida w’u Rwanda PAUL KAGAME iri rwagati mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi.

Ni ifoto yakomeje kwibazwaho n’abatari bake ndetse hari bamwe batangiye kwibaza niba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaba yitezwe gusura iki gihugu, abandi bageze kure baranabyemeza ukabona ko baba bishimiye kubona imigenderanire ya bino bihugu yongeye kujya mu buryo.

Amwe mu makuru twamenye, ni uko koko iyi foto iri rwagati mu mujyi wa Bujumbura, ikaba yashyizweho mu rwego rw’uko icyo gihugu cy’Uburundi kigiye kwakira inama ya 23 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa COMESA, iyi nama ikaba izabera mu mujyi wa Bujumbura.

Umunyamakuru w’imwe mu ma radiyo akomeye akorera i Bujumbura wavuganye na Indorerwamo.com yatubwiye ko ari itegeko ko amashusho y’abakuru b’ibihugu bya COMESA ashyirwa mu mihanda mikuru yo mu mijyi iyo nama ibera kabone n’iyo perezida runaka atakwitabira iyo nama.

Amakuru yo kwizera aravuga ko Perezida Kagame atazitabira iyo nama ko ahubwo azoherezayo minisitiri w’ubucuruzi Bwana SEBAHIZI Prudence.

Ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda bimaze igihe bitarebana iryiza nyuma y’aho u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira umutwe wa RED TABARA, umutwe wa gisirikare uvuga ko ushaka gukuraho ubuyobozi bwa CNDD FDD bumaze imyaka itari mike ku buyobozi bw’iki gihugu, ariko u Rwanda rwakomeje guhakana ayo makuru.

Comments are closed.