Hamenyekanye impamvu Prof Harelimana wayoboraga RCA atitabye PAC

3,279

Prof. Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA, yasobanuye ko uburwayi amaranye iminsi ari bwo bwatumye atitaba Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, abayobozi ba RCA bitabye PAC kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragaye mu mikoreshereze y’imari n’umutungo nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Mu bari bahamagajwe harimo Prof Harelimana wayoboraga iki kigo kuva mu 2018 kugeza ku wa 28 Mutarama 2023, kuri ubu akaba yarasimbuwe na Dr Patrice Mugenzi.

Prof Harelimana utabashije kugera muri PAC, yasobanuye ko amaze iminsi arwaye ndetse impapuro zo kwa muganga yazihaye Dr Mugenzi wamusimbuye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati ‘‘Ubutumwa buntumiza muri PAC nabubonye ku wa Gatandatu nimugoroba noneho umuyobozi mushya arampamagara, ngo hari ubutumire wagombye kuba warabonye mu kwezi gushize. Ndamubwira nti ubu ndi ku bitaro ndarwaye.”

Prof Harelimana yavuze ko n’ubu afite imiti akiri kunywa ndetse afite n’impapuro zo kwa muganga kandi atari kwanga kwitaba iyo aza kuba ari muzima.

Ati “Ntabwo nakwanga kwitaba PAC, nonese ibyo nakoze ntabwo ngomba kubibazwa? Ni icyo gihari.”

Icyo kuba yarahamagawe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda akanga kumwitaba, Prof Harelimana yavuze ko atari ko bimeze.

Ati “Ndarwaye rwose, iyo nza kubyuka mfite imbaraga nari kuba naje. Naba ndi kwihisha iki se ko nta makosa adasanzwe twakoze, ariya ni amakosa y’abatekinisiye babeshyaga. Ubu se ni iki cyatuma ntinya kuza gusobanura ibyo mbazwa, kubazwa inshingano tuzabizi twese, nta mpamvu n’imwe ntabyubahiriza.”

Prof Jean Bosco Harelimana yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), ku wa 28 Mutarama 2023 “kubera ibibazo by’imiyoborere.”

Prof. Harelimana yagiye muri izi nshingano mu 2018, mbere yaho akaba yarakoze inshingano zitandukanye zirimo ko yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, muri INES-Ruhengeri ndetse guhera mu 2006 yigishije muri kaminuza zitandukanye muri Senegal, Benin, Ethiopia n’u Bubiligi.

Comments are closed.