Hamenyekanye ingano ya “RUSWA” Dr ISAAC MUNYAKAZI yariye mbere yuko yegura.

9,062
Kwibuka30

Hamenyekanye ingano y’amafranga uwahoze ari umunyabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi Dr ISAAC MUNYAKAZI yakiriye nka ruswa kugira azamure mu mwanya ikigo cyari mu myanya ya nyuma

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye inkuru ijyanye no kwegura k’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi mu Rwanda Dr ISAAC MUNYAKAZI, amakuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru igihe.com, yavuze ko impamvu yeguye ari uko yaba yarariye ruswa maze akazamura mu myanya 10 ya mbere ikigo k’ishuri cyari mu myanya ijana ya nyuma, benshi bakomeje kubifata nk’ibihuha, cyane ko n’itangazamakuru wumvaga ribishidikanyaho. Kuri uyu munsi wa mbere w’umwiherero, ubwo Nyakubahwa prezida wa Repubulika Paul KAGAME yagezaga ijambo ku bayobozi bagera kuri 400 bari mu mwiherero I Gabiro, n’uburakari bwinshi, Prezida yavuze ko Dr ISAAC MUNYAKAZI yakiriye ruswa y’amafranga agera kuri 500,000frs ngo akunde azamure kimwe mu bigo by’ishuri cyari mu myanya ya nyuma ijana agishyire ku myanya 10 ya mbere mu gihugu.

Kwibuka30

Dr ISAAC Munyakazi yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 azamura ikigo cyari mu myanya 100 ya nyuma agishyira mu myanya 10 ya mbere.

Muri uwo mwiherero, Prezida wa Repubulika yongeye anenga n’abandi bayobozi bari ku rwego rwa ministre baherutse kwegura ku mirimo kubera amakosa atandukanye, yongeye akuraho urujijo kuri bamwe bari batangiye kuvuga ko Dr DIANE GASHUMBA yaba yareguye ku mpamvu z’icyorezo cya Coronavirus.

Umwiherero watangiye kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020 buteganijwe ko uzasozwa ku italiki ya 19 Z’uku kwezi, hazaganirwa ku ngingo nyinshi harimo n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 u Rwanda rwatangiye guhera ku italik ya mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.