Bwana BAZIL ukora mu nzu babikamo imirambo (morgue) yavuze ibibazo ahura nabyo hanze y’akazi

8,639
Kwibuka30

Bwana BAZIL ENATU umaze imyaka 32 mu kazi ko gushyira imirambo muri morgue yavuze ibibazo ajya ahura nabyo hanze y’akazi.

Bwana Bazil ENATU ni umugabo w’imyaka 57 y’amavuko wo mu guhugu cya Uganda, akaba amaze imyaka igera kuri 32 akora akazi ko gutunganya imirambo muri morgue yo mu bitaro bya Soroti muriI icyo gihugu cya Uganda. Yabwiye ikinyamakuru the monitor ko agitangira ako kazi yagiye ahura n’ibibazo byinshi, yagize ati:”nageraga muri karitiye abantu bakampunga, bakanga ko dusangira, ndetse bamwe bavugaga ko nahumanye, ndetse n’abana banjye bagafatwa nabi ku ishuri” Bwana Bazil yakomeje avuga ko akazi akora akishimira cyane kandi ko yumva atakora akandi, yagize ati:”nkuko umukozi wa Banki yishimira akazi keo, nange niko nishimira akange…” yavuze ko muri iyo myaka yose amaze muri ako kazI ahura n’ibibazo mu baturage kuko kugeza ubu bamubona nk’umuntu udasanzwe washize ubwoba ndetse utagira umutima.

Kwibuka30

Abajijwe ikimushimisha muu kazI ke, yavuze yikundira imirambo cyane kuko itagira amahane, mu magambo ye yavuze ati:”jye nikundira imirambo, imirambo ntikubagana, nta mahane igira nk’abantu bazima, ijya aho ushaka ko ijya, ibyo uyikorera byose ntiyinuba, ihora icisha make….”

ku mbuga nkoranyambaga basubije Bazil ko ari umushinyaguzi, bamwe bati ese uwo mugabo aba ashaka ko umurambo uvuga iki?! Undi nanoneho ajya ayihohotera kubera ko itinuba cyangwa kuko iba idafite ubushobozi bwo kwirwanaho?! Bwana Bazil yavuze ko azakomeza gukora ako kazi atitaye ku buryo afatwa mu giturage atuyemo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.