Hamenyekanye inyubako y’akataraboneka izacumbikirwamo abimukira n’impunzi bagiye kuva mu Bwongereza

8,858
Kwibuka30

Nyuma y’aho u Rwanda rwemeye kwakira zimwe mu mpunzi n’abimukira bazaba bavuye mu gihugu cy’Ubwongereza, hagaragajwe inzu y’igorofa abo bantu bazakirirwamo

Impunzi n’abimukira bagiye kuvanwa mu Bwongereza, nibagera mu Rwanda bazatuzwa mu nzu zirimo iri mu Karere ka Gasabo yitwa Hope House, aho ikiguzi cy’ibyo bazajya bakenera kizishyurwa na Guverinoma y’u Bwongereza.

Bivugwa ko iyo nyubako ari imwe muri eshatu zateguwe aho ndetse mu myaka iri imbere hari izindi ebyiri zizubakwa nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byabitangaje.

Mu gihe abo bantu bazaba bageze mu Rwanda, ibyangombwa byabo bikigwaho neza, bazahabwa icumbi ry’igihe kirekire.

Iyo nyubako iri mu Karere ka Gasabo irimo ibikoresho byose nkenerwa ibitanda, ubwiherero n’ibindi. Ifite amagorofa atanu, imbuga yisanzuye ndetse n’ingazi ziteye neza zizamuka mu byumba.

Kwibuka30

Yubatse ku buso bwa metero kare 2000. Bivugwa ko yubatswe mu gihe cy’imyaka ine hagati ya 2010 na 2014.

Buri cyumba kizajya gisangirwa n’abantu babiri ariko buri wese afite igitanda cye. Bivugwa ko ishobora kwakira ibyumba 150.

Muri iyo nyubako, ubwogero buzajya busangirwa n’abo bimukira. Ni inyubako ifite kandi igikoni kigezweho ndetse ku munsi abo bimukira bazajya bahabwa amafunguro inshuro eshatu.

Ifite n’icyumba gishobora kuberamo inama ariko nicyo kizajya gifatirwamo amafunguro kinifashishwe mu gihe izo mpunzi n’abimukira bashaka gusabana.

Comments are closed.