UNHCR yamaganye icyo yise Kugurisha abimukira mu Rwanda

7,950
Kwibuka30
Le HCR s'oppose au projet britannique visant à transférer des demandeurs  d'asile au Rwanda

Nyuma y’aho u Rwanda n’igihugu cy’Ubwongereza bikoranye amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira bamaze igihe batuye muri icyo gihugu cy’Ubwongereza batabifitiye ibyangombwa, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi riramagana ayo masezerano rikavuga ko ari ukugurisha abimukira.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryamaganye amasezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’Ubwongereza, amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira bamaze igihe batuye muri icyo gihugu mu buryo butemewe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na komiseri mukuru wungirije wa UNHCR Madame Gillian Triggs, yagize ati:”Abantu bahunga intambara, amakimbirane no kwibasirwa bakwiye impuhwe no gufashwa. Ntibakwiye kugurishwa nk’ibicuruzwa bakoherezwa ahandi”.

Yakomeje avuga ko igihugu cy’Ubwongereza kiri kwihunza inshingano kandi bikaba binyuranije n’amategeko agenga impunzi.

Kwibuka30

Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR uravuga ko n’ubwo u Rwanda rwagize neza mu kwakira impunzi mu myaka za myinshi ishize, benshi ubu baba mu nkambi aho bafite amahirwe macye yo kwiteza imbere kuko umuryango nk’aho ukinze, ukavuga ko ahubwo ibihugu bikize ku isi byari bikwiye gukura umutwaro ku Rwanda rukareka kuremererwa n’uwo mutwaro uremereye.

UNHCR - UNHCR's Gillian Triggs warns COVID-19 severely testing refugee  protection

Madame Gillian Trigs aramagana amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda kuko ngo n’abahasanzwe batari mu buzima bwiza bwo kwishimira.

Aya masezerano yasinywe hagati y’ibi bihugu byombi, avuga ko abazoherezwa mbere na mbere ni abagabo b’ingaragu bambuka umuhora wo mu nyanja uzwi nka Channel/la Manche mu mato cyangwa mu makamyo bava mu Bufaransa.

Muri ayo masezerano kandi, avuga ko Ubwongereza aribwo buzatanga amafaranga y’ibizajya bikenerwa n’abo bimukira n’impunzi. Ntibazaba bemerewe gusubira muri icyo gihugu, amahitamo yabo azaba ari ukuba mu Rwanda nk’impunzi cyangwa abimukira, cyangwa gusubira aho bakomoka.

Ni amasezerano azafasha mu gukemura ibibazo impunzi n’abimukira bahura nabyo. Kubimurira mu Rwanda ndetse no kwita ku mibereho yabo bashakirwa imirimo, ni kimwe mu byo ibihugu byombi byemeranyije gukorera hamwe mu kurengera ubuzima bwabo.

Comments are closed.