Hamenyekanye umusirikare wa mbere wubatse indake mu Rwanda

1,232

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, General (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko ari we wubatse indake ya Gikoba yabagamo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ubwo urubyiruko rw’Abanyarwanda rusaga 50 ruturutse mu bihugu birindwi ku migabane y’Isi itandukanye rwasuraga umuhora w’amateka yo kubohora Igihugu igice cya mbere n’icya kabiri.

Ni urugendo rwahereye ku mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu na Gikoba ahari ibirindiro bya mbere bya RPA/Inkotanyi ahari indake ya mbere yabagamo uwari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

General (Rtd) Kabarebe, yavuze ko ingabo za RPA zimaze kongera kwisunganya ndetse zinagaba ibitero shuma mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bw’Igihugu bashatse ubutaka bagumaho akaba ari naho bazajya batera baturuka.

Ubu butaka ngo bwabonetse i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ndetse kubera ibitero bikomeye bya FAR, umuyobozi w’urugamba abasaba kubaka indake kugira ngo babashe kwihisha umwanzi no kwirinda amasasu y’imbunda ziremereye barashishwaga.

Yavuze ko ari we wubatse iya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari umuyobozi w’urugamba imaze kuzura n’abandi bayobozi b’imitwe basabwa kuzubaka ndetse bakanasaba abasirikare babo kureberaho kugira ngo birinde umwanzi.

Yagize ati:”Jyewe icyo gihe nayoboraga umutwe w’abarinda Umugaba w’Ingabo (Perezida wa Repubulika), ni nanjye wacukuye iyi ndake yabagamo.”

General Rtd James Kabarebe yabasangije amateka y’agasantimetero ubutaka Inkotanyi zafashe bwa mbere mu Rwanda

Yababwiye ko ubutaka bahagazeho bwaviriyeho amaraso menshi y’inkomere ndetse n’imibiri y’urubyiruko bari mu kigero kimwe baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati:“U Rwanda rugomba gukomeza gutera imbere, muri aka gasanimetero, ntushobora kumenya umubare w’urubyiruko rwari mu kigero cyanyu ruryamye hano, amagufa yabo, amaraso yabo mugenda hejuru. Muragenda ku maraso y’urubyiruko rwari mu myaka yanyu baguye hano. Bapfuye kugira ngo mwebwe mukomeze icyatumye bapfa. Bapfuye baharanira iterambere ry’iki Gihugu namwe niho mwasabwa imbaraga.”

Turagara Arnord, avuga ko gusura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ndetse n’umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu byatumye bamenya byinshi ku mateka abanyarwanda banyuzemo.

Basobanuriwe uko Inkotanyi zateye ziturutse ku mupaka wa Kagitumba kubera ko izindi nzira zose zari zanze

Yavuze ko ubumenyi barimo kuvoma hanze buzabafasha guteza imbere Igihugu cyabo. Ati “Ubumenyi turimo kwiga hanze tugomba kubuzana mu Rwanda kugira tuzamure Igihugu cyacu mu bikorwa by’amajyambere.”

Sandra Kabandana uba mu Bubiligi, avuga ko kuba muri iki Gihugu hagaragara urubyiruko rupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko rwahishwe amateka y’ukuri kuri Jenoside bityo narwo rukwiye kuza kwiga kugira ngo ruve mu buyobe.

Agira ati:“Kujya ku mbuga nkoranyambaga ukavuga ibintu mu magambo gusa bidafite ukuri yewe nta n’ibimenyetso, nitwe tugomba kubabwira ukuri kuko twageze mu Rwanda amateka twarayabonye ikindi tukabasaba nabo kuza bakiga bakava mu buyobe.”

Urubyiruko rwiganjemo ababa ku mugabane w’Uburayi

N’ubwo abenshi ari abaje mu Rwanda bwa mbere bavuga ko bishimiye kugera mu Gihugu cyababyaye kandi bagomba kugira umusanzu batanga mu iterambere ryacyo kuko aho bari barimo kuhavoma ubumenyi.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.