Hari abasabye Sadate kwegura kugira ngo bakunde bishyurire Ivan Minnaert

8,037

Mu gihe mu kipe ya Rayon sports hamaze iminsi havugwamo ikibazo ifitanye n’umutoza Jacky Ivan Minnaert, Rutagambwa Martin yasabye Perezida wayo uriho ubu, Munyakazi Sadate kuzana urupapuro rusezera kuri uwo mwanya, ubundo agahita yishyura uwo mutoza ideni abarega.

Ibi Bwana Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’iyi kipe by’umwihariko akaba yari Umujyanama wa  Sadate, yabitangaje mu kiganiro cy’imikino kuri Radio 10, aho yari ahamagawe ku murongo wa telefoni ngo avuge ku byari byanditswe na Rayon sports mu ibaruwa yandikiye FERWAFA bayisaba gusubikirwa ibihano byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi mu gihe cyose baba batarishyura umutoza Jacky Ivan Minnaert.

Yagize ati:”Njye ntaho mpuriye n’ikibazo cya Minnaert nafashije abakinnyi bari bansabye kubafasha kubera umubano utari mwiza n’umutoza, mbafasha kwandika ibaruwa yewe nyishyikiriza komite yari iriho iyobowe na Muvunyi,….. Njye Sadate nazane urupapuro rwegura muri Rayon sports ubundi nonaha mpite nishyura umutoza Minnaert. N’ubu nonaha naruzane ahongaho nanjye nzane amafaranga nyishyure ariko ave mu nzira.

Ikipe ya Rayon sports irimo umwenda umutoza Jacky Ivan Minnaert ungana n’amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi cumi na bine na magana atatu na makumyabiri (14,320 USD) hamwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) nk’igihembo cya avoka we, gusa Rayon Sports yishyuyemo ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika (2000 USD) angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda na makumyabiri na bine y’amafaranga y’u Rwanda (1,924,000 FRW).

Ikibazo cya Rayon sports n’umutoza Yvan Minnaert kimaze iminsi kivugwa, aho uyu mutoza yareze muri FERWAFA bagaha Rayon sports igihe cyo kwishyura uyu mutoza ariko ntiyubahirize ibyo yasabwe, ari nabyo byatumye kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2020, Komisiyo ishinzwe imyatwarire muri FERWAFA yayifatiye ibihano byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya, ni mu gihe iki gikorwa kizarangira tariki 24 Ukwakira 2020.

Comments are closed.