“Hari abasangwamo Covid-19 bakabanza kubihakana bakabyemezwa n’ibisubizo” Dr Sabin NSANZIMANA wa RBC

9,062

Dr SABIN NSANZIMANA umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima yavuze ko abarwayi ba Covid-19 ari benshi mu gihugu kuruta uko twabitekereza

Ku munsi w’ejo taliki ya 14 Mata nibwo ukwezi kuzuraga neza umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda, nyuma ingamba nyinshi kandi zikomeye zakomeje gufatwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo. Kugeza ubu urebye mu mibare iri kugenda ishyirwa hanze na ministeri y’ubuzima, usanga ubu abenshi ari abagiye bahura n’abanduye covid-19 hagati mu gihugu. Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, mu ijwi ry’umuyobozi wacyo Dr NSANZIMANA SABIN mu kiganiro yahaye tereviziyo y’igihugu, yavuze ko abanduye ba coronavirus ari benshi ku buryo tutatekerezaga kuko hari benshi turi gupima tugasanga bafite coronavirus kandi nta kimenyetso na kimwe bagaragaza ku buryo babanza kutugisha impaka bakadusaba ngo tubereke ibyavuye mu bizami byafashwe, yagize ati:”hari abo dupima twababwira ko banduye coronavirus bakanga kubyemera, bakadusaba ko tubereka neza ibisubizo kuko nabo ubwabo batagaragazaga ibimenyetso na bike by’uburwayi” Dr Sabin yakomeje avuga ko abo bantu ari benshi muri sosiyete kandi abo bashobora kwanduza abandi mu buryo bworoshye mu gihe batubahirije ya mabwiriza, yakomeje ati:”…abanduye covid-19 ni benshi cyane ku buryo tutabitekerezaga, ni benshi bayigendana batabizi kuko bababatibonamo ibimenyetso byayo”

Dr SABIN yakomeje avuga ko abo atari bo kibazo cyane kuko bo bafite imibiri ifite abasirikare b’ubwirinzi, ko ahubwo ikibazo gikomeye ari abo bashobora guhura nabo bafite imibiri idafite ubwirinzi bukomeye n’abageze mu zabukuru, cyangwa abandi bafite ubundi burwayi nko mu myanya y’ubuhumekero kuko bo bashobora kwanduzwa mu buryo bwihuse. Kugeza ubu mu Rwanda abagera kuri 134 basanzwwemo ubwandu bwa coronavirus mu gihe 49 bo bakize ndetse bakaba baramaze gusezererwa. Kuva kino cyorezo cyagaragara bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa, abarenga 126,000 bahitanywe nacyo, Leta zunze ubumwe za Amerika niyo imaze gupfusha benshi.

This image has an empty alt attribute; its file name is sabim_01.jpg

Leave A Reply

Your email address will not be published.