FERWAFA yakuriye inzira ku murima amwe mu makipe yari iyizeyeho ubufasha.

10,156
Kwibuka30

Umunyamabanga wa FERWAFA yakuriye inzira ku murima amakipe amwe namwe yo mu Rwanda ayabwira ko yakura amaso ku nkunga FIFA igiye kugenera FERWAFA.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi byagiye bifata ingamba zikomeye zo guhangana n’ubwandu bwa Covid-19, ikintu cyahungabanije ubukungu mu nguni zose z’igihugu, ihungabana ry’ubukungu ryageze no ku makipe yo mu Rwanda amwe namwe yari atunzwe n’abafana bayo nka Rayon Sport kuko kugeza ubu iyo kipe irimo abakozi bayo ibirarane bingana n’amezi abiri tutabariyemo nuku kwa kane kugeze hagati. Amwe rero mu makipe ubwo yumvaga kuri uyu wa kabiri ko hari inkunga y’amafranga agera ku 500,000 by’amadorari ya Amerika Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Igiye guha federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, amwe mu makipe yari afite ibibszo by’ubukungu yatekereje ko FERWAFA izagira uko ibagenza mu rwego rwo kubafasha guhagarara kigabo muri ibi bihe bitoroheye abanyamuryango bayo.

Mu kiganiro Bwana SADATE MUNYAKAZI umuyobozi wa Rayon Sport, ikipe ikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda, ikaba itunzwe ahanini n’inkunga igenerwa n’abo bafana, yavuze ko iyo kipe yakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kuko aho yakuraga amikoro hose hafunzwe, yavuze ko yumvise ko hari inkunga FIFA yemeye guha FERWAFA akaba yizeye ko wenda FERWAFA ishobora gufasha amwe mu makipe amikoro yayo yaba yarakomwe mu nkokora n’iki cyorezo cya covid-19.

Kwibuka30

Abinyujije mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radyo y’igihugu, umunyamabanga wa FERWAFA Bwana J.Francois REGIS yakuriye inzira ku murima n’aband bose bashobora kuba batekereza nka Sadate MUNYAKAZI wa Rayon Sport ko wenda hari icyo FERWAFA yabahaho, yavuze ati: “ariya mafranga ntagenewe gufasha amakipe yagize ibibazo kubera covid-19, abanyamuryango bacu bazi neza ko FERWAFA idafite reserves y’ibiza, ariya mafranga afite icyo azakora kizwi kuko yari yarabariwe mu ngengo y’imali y’uno mwaka w’imikino…”

J.Francois Regis UWAYEZU yavuze ko FERWAFA izafasha amakipe mu bujyanama n’ubuvugizi gusa, avuga ko ayo mafranga azakora mu byiciro bitandukanye byo guteza imbere umupira w’amaguru, ko ariko FIFA iramutse igize indi nkunga itanga mu gufasha abanyamuryango bayo, amwe mu makipe yazagira icyo abona.

This image has an empty alt attribute; its file name is arton1907.jpg
Francois Regis yasabye amakipe yo mu Rwanda kudategereza nkunga kuri FERWAFA

Rayon Sport yari itunzwe n’umubare munini w’abafana bayo

Leave A Reply

Your email address will not be published.