“Hari ibindi bintu byinshi nshobora gukora birenze kuba perezida” Paul Kagame

6,867
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko nta kibazo afite mu kuba yarekura ubutegetsi maze agakomeza kubona u Rwanda ruyobowe neza aho azajya yishimira gusubiza amaso inyuma akibuka umusanzu yatanze ku ntambwe rugezeho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatatu, ubwo yitabiraga ikiganiro cy’inama yiswe “Semafor Africa Summit Excange” cyabereye i Washington DC ahabereye ibiganiro bitandukanye mu Nama ihuza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika (USA-Africa Summit).

Yabigarutseho mu gihe Abanyarwanda benshi badahwema kugaragaza ko bagikeneye kuyoborwa na we kuko imyaka irenga 20 amaze ku buyobozi yahinduye icyerekezo cy’Igihugu cyari cyarazahajwe n’imiyoborere mibi.

Avuga ku kuba yarekura ubutegetsi, Perezida Kagame yagize ati: “Kuri njye si ikintu gikaze, ntekereza ko nakoze ibyo nagombaga gukora ubwanjye nk’umuntu. Nzishimira kuva ku buyobozi nkajya aho nshatse, maze igihe cyose nsubije amaso inyuma nkavuga nti natanze umusanzu wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo ntibinampangayikisha na mba. Igihe nkiri muzima, hari ibindi bintu byinshi nshobora gukora birenze kuba Perezida.”

Perezida Kagame wubatse isano ikomeye hagati ye n’Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akayobora n’urugendo rwo guharanira ukwibohora kuzuye k’u Rwanda binyuze mu kwigira, yatangiye kuyobora nka Visi Perezida nyuma ya Jenoside kugeza mu 2003 aho yatowe n’abaturage bwa mbere.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyo amatora abaye yegukana amajwi ari hejuru ya 90%. Ibyo bishimangira uburyo Abanyarwanda banyuzwe n’imiyoborere akuriye, kuko mu mwaka wa 2017 byabaye ngombwa ko bahindura Itegeko Nshinga kugira ngo bamwongerere andi mahirwe yo kuyobora kugeza nibura mu 2034.

Kwibuka30

Bamwe mu baturage bavugana n’itangazamakuru muri ibi bihe bitegura amatora yo mu mwaka wa 2024, bagaragaza ko uretse kuba baramwongeje manda bumva yayobora kugeza igihe azumva akwiye kuruhuka, ndetse na bwo akazakomeza kuba Umuyobozi n’Umujyanama w’Icyubahiro.

Perezida Kagame abajijwe niba yifuza gufatwa nk’umwe mu bashinze imfatiro z’u Rwanda nyuma yo kurekura ubutegetsi nk’uko bimeze kuri Lee Kuan Yew ufatwa nk’umubyeyi mu bashinze imfatiro za Singapore, yavuze ko we nta kibazo afite no ku kuba yakwibera umuturage usanzwe.

Ati: “Na nyuma yaho, kwibera umuturage mukuru usanzwe nta kibazo mbifiteho. Urabizi, kuba Perezida byangwiririye nk’impanuka. Mu by’ukuri ubwo byazaga narabyakiriye, nagerageje gukora ibyo nagombaga kubikoresha. Hanyuma ahubwo birashoboka ko nabaye igitambo cy’ibyo nabashije gukora…”

Perezia Kagame yasobanuye uburyo yabaye Perezida, mu gihe hari undi wagombaga kuba Perezida, ati: “[Pasteur Bizimungu] yabanje kuba we igihe gito. Hanyuma abantu baransanze barambwira bati twarakubwiye… Kubera ko nari nanze kuba Perezida.”

Chimp Reports yatangaje ko mu bisobanuro bye, Perezida Kagame wari ugihanganye n’ibibazo byinshi by’umutekano yumvaga atiteguye gukora uwo murimo ukomeye.

Ati: “Nabanje kwiyumvamo ko ntiteguye. Mu 1994, ni bwo nari nkiva mu ntambara, hakiyongeraho n’ibyo bibazo byose. Ndetse natekereje ko nari nkwiriye kuba nkora ibindi byiza kurushaho. Abo natekerezaga ko babishoboye kundusha baraje baragerageza, mu gihe cy’imyaka 6 barongera basubira mu bibazo.”

Twibutse ko Jenoside yakorewe abatutsi igihagarikwa n’Ingabo za RPF, Pasteur Bizimungu ni we wabaye Perezida wa Repubulika n’Umugaba w’Ingabo, mu gihe Gen Paul Kagame yari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo.

(Isabelle K.)

Leave A Reply

Your email address will not be published.