Zambia: Umusore yapfuye azize imirimo yakoze bagiye gushyingura mushiki we

6,269
Kwibuka30

Umusore wo gihugu cya Zambia yapfuye nyuma y’iminsi ibiri mushiki we ashyinguwe. Amakuru avuga ko yazize imirimo yakoze mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we.

Uyu musore witwa Godfrey Mwango w’imyaka 33 yaguye ku giti arakomereka ubwo yarimo gushinga ihema abaje kubatabara bagombaga kwicaramo mu muhango wo gushyingura mushiki we wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize.

Kwibuka30

Bivugwa ko Godfrey Mwango yavunitse umugongo ubwo yarimo ategura ahagombaga kwicazwa abantu baje gushyingura Annie Mwago ku cyumweru mu rugo rw’ababyeyi babo ruri hafi y’urusengero rw’ Itorero rya Kristo.

Godfrey Mwango, wakoraga akazi ko gucururuza inyama zokeje zizwi ku izina rya imicopo ku isoko rya Lubuto nyuma yo gukomeretswa n’igiti yaguyeho yajyanwe mu bitaro bya Kaminuza Ndola apfa kuwa kabiri tariki ya 13 Ukuboza.

Ni mu gihe Annie Mwango w’imyaka 35 umuvandimwe w’uwo musore na we wari umucuruzi ku isoko rya Lubuto ari bwo yapfiriye mu bitaro bya Misiyoni ya St Dominic kuwa Gatandatu Tariki ya 10 Ukuboza 2022 azize uburwayi.

Godfrey Mwango azashyingurwa mu irimbi rya Kantolomba ahashyinguwe mushiki ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022.

Leave A Reply

Your email address will not be published.