Hari impungenge ko inzige zishobora kwerekeza mu Rwanda

11,425
Kwibuka30

Hari impungenge ko inzige zimaze iminsi zibasiye Kenya zaba ziri kwerekeza mu Rwanda.

Ibihugu bibarizwa mu ihembe rya Afrika bimaze iminsi byibasiwe n’udukoko two mu bwoko bw’ibihore twitwa inzige, udukoko twangiza imyaka ku buryo bukabije, ndetse aho twateye tuhasiga inzara n’amapfa kubera uburyo n’ubukana bwangizanya imyaka.

Izi nzige zimaze iminsi mu gihugu cya Kenya, kuri ubu hari amakuru avuga ko zimaze kwerekeza mu gihugu cya Sudani na Uganda, igihugu gituranye cyane n’u Rwanda hakaba hari impungenge ko ziri no kwerekeza mu Rwanda. Kubera iyo mpamvu n’impungenge z’utwo dusimba, ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB yasabye Abanyarwanda n’abahinzi by’umwihariko kuryamira amajanja bakamenyesha inzego z’ubuhinzi zibegereye mu gihe cyose babona udusimba two mu bwoko bw’ibihore ari twinshi mu buryo budasanzwe.

Kwibuka30

Iri niryo tangazo RAB yahaye Abanyarwanda

FAO iratangaza ko inzige zishobora kugenda ibirometero 150 ku munsI kandi zikagenda ari itsinda. FAO ikomeza ivuga ko inzige zishobora kwangiza toni miliyoni 1.8 z’imyaka ndetse ikangiza kilometero kare 350 zose, agasimba kamwe gashobora kurya ibiryo bingana n’uburemere bwako, ariko itsinda rimwe ry’inzige rishobora kurya ibiryo abantu 35 barya ku munsI.

Leave A Reply

Your email address will not be published.