Prezida KAGAME yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare

8,169

Abana 18 bari bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare bahawe imbabazi na Prezida wa Repubulika

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Nyakubahwa prezida wa Repubulika Paul Kagame yamenyesheje inama y’abaministre ko yahaye imbabazi abana 18 bitwaye neza bakanatsinda neza ibizamini bya Leta bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare. Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaministri ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ryavugaga ngo, ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegekonshinga, prezida wa Repubulika yamenyesheje inama y’abaministre ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiwe muri gereza ya Nyagatare.

Umwaka w’amashuri ushize, abana 19 bafungiwe muri gereza y’abana I Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta, 13 muri bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, muri abo 8 baje mu kiciro cya mbere 5 baza mu kiciro cya kabiri. Muri 6 bakoze ikiciro cya mbere gisoza ayisimbuye, 5 baje mu kiciro cya mbere, umwe aza mu cyiciro cya kabiri, mu gihe undi umwe ategereje kuko yakoze ibizamini by’icyiciro gisoza ayisumbuye. Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, abo bana bari bashimiye Prezida wa Repubulika kuba yarabashize mu ishurI banamwizeza kuzatsinda ibizamini.

Twibutse ko no mu mwaka ushize, Prezida yari yahaye imbabazi abana 16 bari bafungiye muri iyo gereza. Itegeko nshinga ryatowe n’Abanyarwanda mu ngingo yayo ya 109 riha ububasha Prezida wa Repubulika guha imbabazi abagororwa ariko akabanza kubijyaho inama n’urukiko rw’ikirenga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.