Hari umumotari wafashwe ari gukoresha amazi abeshya abagenzi ko ari “Sanitizer”

15,837
Helmets: The pros and cons | The New Times | Rwanda

Polisi y’u Rwanda yafashe umumotari wasigaga abantu amazi akababeshya ko ari umuti usukura intoki uzwi nka sanitizer

Umumotari witwa Tuyishime Claude yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’aho afatanywe agacupa k’amazi abeshya abagenzi ko ari umuti w’isuku witwa sanitizer, Bwana TUYISHIME Claude avuga ko yahawe na mugenzi we agacupa karimo umuti witwa ‘Sanitizer’ abantu basiga ku ntoki birinda Covid-19, nyamara afashwe biza kugaragara ko ari amazi y’umugezi.

Avugana n’itangazamakuru, Bwana Claude yavuze ko we nta kosa yakoze kuko n’ubundi yawuguriye aho asanzwe awugurira, yakomeje agira ati: “Icyatumye mfatwa ni uko ngo basukaga uwo muti bakumva nta alukoro ‘Alcohol’ irimo, kandi n’uyu mfite hano ni ko umeze, ahubwo mwatubariza abacuruzi b’iyi miti niba bacuruza iyujuje ubuziranenge”.

Uyu mumotari uvuga ko atari we wenyine ukoresha uwo muti kandi ko atiyumvisha neza icyaha yakoze, aho agira ati “Wenda ikosa nishinja ni uko uwo muti ntaba nzi aho waba waravuye, ntizeye ko n’uwawumpaye yaba yarawuguze”.

CP Kabera yakomereje ku makosa ashinjwa abamotari nyuma y’aho batangiriye gukora ku itariki 03 Kamena 2020, avuga ko babanje gusobanurirwa bihagije ko bagomba kugurira ’Sanitizer’ muri za farumasi, ndetse no kureba ko umugenzi batwaye yifitiye agatambaro yambara ìmbere y’ingofero.

Umuvugizi wa Polisi y

Ati “Ntabwo umuntu agomba kuguha umuti, wowe uragenda ukawigurira muri farumasi, twamenye ko hari n’abamotari batiza abagenzi agatambaro, bamenye ko Polisi igiye kujya ifata umumotari ndetse n’umugenzi ahetse, bose babizire babibazwe.”

Comments are closed.