Nyanza: Abakozi 30 bo kwa Hadj Enterprise bashyizwe mu kato nyuma yo kubakekaho covid-19

508,265
Kwibuka30
Milk is Just Milk Until You Go “Kwa Haji” – KT PRESS

Hari amakuru avuga y’uko ahazwi nko kwa Hadj i Nyanza hazwi nk’ahacuririzwa amata i Nyanza abakozi baba batari gukora kubera gushyirwa mu kato.

Biravugwa ko ahazwi nko kwa Hadj mu Karere ka Nyanza hafunzwe guhera ku munsi w’ejo ndetse abantu bagera kuri 30 bakaba barajyanywe mu kigo k’ishuri aho bashizwe mu kato. Umwe mu bakozi bahakorera utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Baraje ku munsi bafata abantu bagera kuri 30 na Hadj ubwe arimo, babazamura mu ihema ryo hejuru, barabapima, hashize akanya bahita basaba ko hafungwa ndetse n’abo bose bahita baburiza imodoka barabajyana, biravugwa ko bari mu kigo k’ishuri kitwa Ecole des Sciences de Nyanza giherereye i Nyanza”

Ku murongo wa Terefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme NTAZINDA yabwiye umunyamakuru wacu ko hari inzego zishinzwe gutanga amakuru ajyanye na Covid-19, ko we atari mu bashinzwe kuyatanga, yaduhaye numero twahamagara kugira ngo tubaze ariko nayo ntiri gucamo.

Milk is Just Milk Until You Go “Kwa Haji” – KT PRESS
Kwibuka30

Biravugwa ko na Hadj ubwe ari mu bashyizwe mu kato

Kwa Hadj abantu benshi banyura mu nzira zijya mu majyepfo barahazi kuko benshi bakunze kuhanyura bagura amata. Biravugwa ko hashobora kuba hari abantu berekezaga i Rusizi bakahagura amata nabo bakaba barasanzwemo covid-19 bityo bikaba ngombwa ko abakozi b’aho nabo bapimwa.

Milk is Just Milk Until You Go “Kwa Haji” – KT PRESS

Nta nyoni itamba kwa Hadj mu gihe habaga huzuye abantu benshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.