Hari umunyarwandakazi uvugwaho kugongesha imodoka ku bushake umugabo we

496
kwibuka31

Ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda bikomeje kugaruka ku nkuru ya Sandra Teta, Umunyarwandakazi washatse mu gihugu cya Uganda akaba ari naho atuye, kugonga ku bushake n’imodoka umugabo we Douglas Mayanja, mu buhanzi bita Weasel.

Televiziyo yitwa TV 10 Gano Mazima ivuga ko uriya muhanzi yajyanywe kwa muganga ku bitaro byitwa Nsambya Hospital, ababibonye ndetse n’amashusho yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko Sandra Teta, babana nk’umugore n’umugabo yamugonze amaguru ku bushake.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku kabari kitwa Shans Bar kazwi i Kampala.

Ababibonye bavuga ko Teta yahageze arakaye, mu kanya gato abanza gutahana abana mu modoka, nyuma aza kuhagaruka. Teta n’umugabo we ngo batangiye guterana amagambo birushaho gukara.

Abahamya bavuga ko mu magambo bateranaga harimo akomeye, nibwo Teta yinjiye mu modoka (Mercedes Benz, UBH 148Y), noneho umugabo we Weasel ashaka kumwitambika undi aramugonga (amashusho agaragaza ko yamuteye ikizuru cy’imodoka undi agwa hasi).

Teta bikigenda gutyo yahise agenda n’imodoka, abari bahari batwara umugabo we kwa muganga.

Umuvugizi wungirije wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko bakomeje iperereza ku byabaye. Polisi yafashe iriya modoka, ifungiye kuri sitasiyo ya Kabalagala i Kampala.

Luke Owoyesigyire yagize ati :Akurkiranyweho gutera ibikomere umuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko. Haracyakorwa iperereza ku buryo biriya byagenze.”

Amafoto yafashwe yerekana Weasel ari kwa muganga ari kumwe n’abaganga, birakekwa ko yaba yagize ikibazo ku maguru ye.

Imodoka Teta Sandra yagongesheje umugabo we Weasel, ni impano yamuhaye mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2025.

Teta Sandra yakunze kumvikana mu itangazamakuru agaragaza ko ahohoterwa n’umugabo we, ndetse yigeze kumukubita aramukomeretsa ariko bariyunga.

Teta Sandra na Weasel bafitanye abana babiri.

ivomo:umuseke

Comments are closed.