Hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 30 bitegura imikino ibiri ya Bénin

3,187

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bategura imikino ibiri izabahuza na Bénin muri uku kwezi.

Mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha, ibihugu bitandukanye byo muri Afurika birakina imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane.

Umutoza Carlos Alos Ferrer wahawe amasezerano mashya yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Mbere bitegura iyi mikino.

U Rwanda ruzakina imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Benin aho uwa mbere uzabera muri Bénin tariki 23/03, undi ukazaba tariki 27/03 i Huye.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe

Comments are closed.