Rutsiro: Umusore w’imyaka 18 akurikiranyweho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe

7,672
Kwibuka30

Umusore w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe w’imyaka 13.

Iki cyaha akurikiranyweho cyakozwe kuwa 25 Gicurasi 2022 ahita atoroka nyuma y’uko Ubuyobozi bumenye ko yagarutse bwahise bumuta muri yombi kuri uyu wa 09 Werurwe 2023.

Amakuru Rwandanews24 dukesha iyi nkuru ifite ni uko yafashwe mu masaha ya saa sita z’amanywa mu murenge wa Mushubati, akagari ka Mageragere ho mu mudugudu wa Rushikiri.

Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Ntihinyuka Janvier yahamirije agira ati:“Uwo musore w’imyaka 18 yafashwe kubera ikibazo cyo gusambanya umwana ufite ikibazo cyo mu mutwe w’imyaka 13 utuye mu kagari ka Sure, aho uwafashwe icyaha yagikoze kuwa 28/05/2022. Kubera ko uwafashwe yari afite ikibazo cyo mu mutwe yahise ajyanwa kubitaro bya Murunda yitabwaho banahita batanga ikirego kuri RIB.

Ntihinyuka akomeza avuga ko uyu musore akimara gukora iki yari yarahise atoroka akaba yakekaga ko byibagiranye agarutse ahita afatwa.

Ntihinyuka yaboneyeho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabakurikirana, bakanabarinda guta ishuri.

Uyu musore nyuma yo gutabwa muri yombi kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gihango.

Leave A Reply

Your email address will not be published.