Hatangiye intambara y’Amagambo hagati ya Amerika n’Ubushinwa ku nkomoko ya CORONAVIRUS
Ibihugu by’Ubushinwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika byatangiye intambara y’amagambo ku nkomoko y’icyorezo cya Coronavirus.
Biragoye ko wamara umunsi wose utabonye umutwe w’inkuru ku binyamakuru mpuzamahanga uvuga ku cyorezo cya coronavirus, kino cyorezo kikimara kuza mu mpera z’umwaka ushize, abantu batangiye kubifata nk’ibisanzwe, ariko uko iminsi yagiye icyo cyorezo cyakomeje gutera ubwoba kubera uburyo gikwirakwira mu bantu byihuse ndetse kugeza ubu kikaba kitari bwabonerwe umuti cyangwa urukingo. Abantu benshi bakomeje gushidikanya ku nkomoko y’iki cyorezo ku buryo bamwe batatinye kuvuga ko cyaba cyarakorewe muri za laboratwari kugira ngo gishegeshe ubukungu bw’igihugu cy’Ubushinwa.
Nyuma yo guceceka cyane, igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariyo nyirabayazana w’iki cyorezo gihangayikishije isi yose kikaba kimaze gushegesha ubukungu bw’isi ku buryo budasanzwe. Umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’ubushinwa Bwana ZHAO LIJIAN ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa kane yavuze ko atakabuza icyorezo cya Coronavirus cyazanywe n’abasirikare 300 b’Abanyamerika bari baje mu gihugu cy’Ubushinwa mu mikino ya gisirikare mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.
Bwana ZHAO ati Amerika niyo nyirabayazana, iratugomba ibisobanuro.
Bwana ZHAO LIJIAN yakomeje avuga ko Amerika igomba gutanga ibisobanuro kuri icyo cyorezo. Nyuma y’ayo magambo, Bwana MIKE POMPEO ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Ubushinwa bubeshya, yagize ati:”ibyo ni uburyo bwo gushaka kwikuraho icyashya, igomba gutanga ubusobanuro ku mahanga, ifite uruhare rutaziguye mu gukwirakwirakwiza no kudakumira icyorezo cya Coronavirus…” Bwana Pompeo yavuze koo icyo cyorezo cyagombye kwitwa WUHAN VIRUS kuko cyakomotse mu ducurama two mu masoko yo mu mujyi wa Wuhan, umwe mu mu mijyi ikorerwamo ubucuruzi buciriritse, ikintu kugeza Ubu igihugu cy’Ubushinwa kitemera.
Nyuma y’ayo magambo yose, ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize, ministeri y’ububanyi n’amahanga yahamagaje ambasaderi w’Ubushinwa ngo aze asobanure ku byavuzwe n’igihugu cye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Leta Zunze ubumwe za Amerika binyuze ku muvugizi wa President TRUMP yasabye umuyobozi ukomeye mu ishyaka rya gikominisiti ari naryo riyoboye igihugu Bwana JANG JIECHI ko igihugu cye kigomba guhagarika amagambo y’ibinyoma kiri gukwirakwiza mu isi, ko kigomba kwemera uruhare rwayo ku cyorezo cya Coronavirus.
Kugeza ubu abakuru b’ibihugu byombi ntibaragira icyo bavuga kuri ayo magambo ari gukomeza gufata indi intera ku bijyanye na coronavirus.
Comments are closed.