Havumbuwe ubwoko bushya bw’inzuki zitwa “Lusuferi”

174
kwibuka31

Abashakashatsi bo muri Australia bavumbuye ubwoko bushya bw’inzuki kavukire zifite amahembe mato bazihimba izina rihuye neza n’iyo sura ya zo “y’ikuzimu”.

Abashakashatsi basanze Megachile Lucifer mu gihe bari bari kwiga indabo z’ishyamba zigaragara gake, zikura gusa mu misozi ya Bremer Ranges mu gace ka Goldfields ko mu Burengerazuba bwa Australia, mu bilometero 470 (mile 292) mu burasirazuba bwa Perth.

“Amahembe agaragara neza kandi ni maremare” aboneka gusa ku nzuki z’ingore, kandi ashobora kuba akoreshwa mu kwirwanaho, mu gukusanya imigano cyangwa ubuki, cyangwa mu gukusanya ibikoresho nk’ubwoya bw’ibiti cyangwa uduti two gukora ubuvumo bwazo.

Umushakashatsi uyoboye iyo nyigo yavuze ko yahisemo izina Lucifer kuko icyo gihe yarimo areba filime yo kuri Netflix yitwa Lucifer, yavuze kandi ko ari bwo bwa mbere mu myaka 20 haba hakozwe ivumburwa ry’ubundi bwoko bushya muri iyo itsinda ry’inzuki.

“Ingore yari ifite amahembe meza cyane ku maso,” Dr Kit Prendergast wo muri Kaminuza ya Curtin niko yabisobanuye.

Mu gihe nandikaga ibisobanuro by’ubu bwoko bushya, nari ndi kureba filime ya Netflix yitwa Lucifer, kandi izina ryahuye neza cyane. Ndi n’umufana ukomeye wa Lucifer wo muri iyo filime, rero ntibyantwaye igihe gihambaye.”

Yakomeje agira ati:”Lucifer bisobanuye “uzana urumuri” mu kilatini, ni n’amagambo agaragaza ko hakenewe kumurika ikibazo cyo kurengera inzuki kavukire no gusobanukirwa neza uburyo ibimera biri mu kaga”

Raporo yasohotse muri Journal of Hymenoptera Research yasabaga kandi ko agace kabonetsemo inzuki nshya n’indabo z’ishyamba zigaragara gake “gashyirwaho uburinzi bwemewe n’amategeko.

“Kuko ubundi bwoko bushya bwabonetse mu gace gato kamwe nk’indabo ziri mu kaga, byombi bishobora kuba biri mu kaga bwo kubura aho biba cyangwa ingaruka zindi nk’ihindagurika ry’ibihe,” yavuze ko ibigo byinshi bicukura amabuye y’agaciro bitita ku nzuki kavukire mu igenzura ry’ingaruka ku bidukikije.

“Bityo ko gake gake isi ishobora kuba iri gutakaza amoko y’udusimba duto duto, harimo n’udufite uruhare runini mu gushyigikira ibimera biri mu kaga n’ibidukikije.”

Comments are closed.