hegitari 134 zigiye guhingwamo urumogi mu Rwanda

11,522
Kwibuka30
Mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri risobanura ibyo guhinga urumogi -  Kigali Today

Leta y’u Rwanda yagennye hegitari 134 zo gukoreraho ubuhinzi bw’urumogi rugenewe koherezwa mu mahanga, rugakoreshwa mu gukora imiti yifashishwa mu buvuzi gusa.

Ubuhinzi bw’urumogi rwifashishwa mu buvuzi bwumvikanye bwa mbere mu Rwanda guhera mu mpera z’umwaka wa 2020, u Rwanda rukaba rwariyunze ku bindi bihugu by’Afurika birimo Afurika y’epfo, Ghana, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Mu rwego rwo gushimangira iyi ntambwe yatewe yitezweho kugira uruhare rukomeye mu buvuzi bwo mu Rwanda rwiteguye kubona uruganda rukora imiti n’inkingo no kwagura ubushakashatsi ku buzima n’ubuvuzi, mu Igazeti ya Leta yo muri Kamena 2021 hasohotse Iteka rya Minisitiri No 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021 ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Kwibuka30

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, hari izindi ntambwe zagiye ziterwa muri uru rugendo zirimo gushakisha abashoramari batangira gukora ubwo buhinzi bushya mu Rwanda, gutegura ubutaka bwizewe kandi burinzwe buzajya bukorwaho ubwo buhinzi.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangarije itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda yamaze kugena ubuso bwihariye bungana na hegitari 134 buzahingwaho urumogi ndetse iyo site yatangiye gutegurwa mu buryo bujyanye n’ubuhinzi bwizewe bw’icyo gihingwa.

Mu jtangazo yashyize ahagaragara,  RDB ivuga ko hamaze kuboneka umubare munini w’ibigo byagaragaje ko bishaka guhinga urumogi mu Rwanda, kurutunganya no kurwohereza mu mahanga.

Iryo tangazo rigira riti: “RDB imaze iminsi ikorana n’abafatanyabikorwa mu gusuzuma ubusabe bwakiriwe. Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikarishye zo guhitamo ibigo bifite ubunararibonye bwizewe mu guhinga urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi. Urugendo rwo kubatoranya runyura mu nzego zitandukanye. Kugeza ubu ibigo bitanu ni byo bigeze ku ntambwe ishimishije itanga icyizere cyo gutoranywa.”

Kugeza ubu nta cyangombwa kirahabwa umuntu uwo ari we wese cyangwa ikigo cyemerewe guhinga no gucuruza urumogi mu Rwanda, cyane ko umuntu uzahabwa icyangombwa ari uzaba amaze kuzuza ibyangombwa byose bikenewe birimo kubahiriza ibisabwa mu mutekano w’ahahingwa urumogi ndetse n’ibikorwa remezo biri mu murima warwo.

Comments are closed.