SQUID GAME: HO YEON JUNG ASHOBORA KONGERA GUKORESHWA

6,224
Kwibuka30
Squid Game' Is Now Netflix's Most Popular Show Ever, And It's Not Even Close

Ni mu bindi bice by’iyi  season ya 2 y’iyi filime aho uzayiyobora filime Hwang Dong-hyuk yavuze ko ari gutekereza abazagaragara muri iyi filime y’uruhererekane imaze kwandika izina akaba ari gutekereza ku bazagaruka barimo Ho Yeon Jung

Iyi filime y’uruhererekane yagaragayemo abarenga 456 iri mu zakunzwe cyane kuko ariyo yanarebwe cyane kuri Netflix ikaba imaze guhabwa ibihembo 11 ndetse na bamwe mu bayikinnye bakaba barahawe ibihembo aba bakaba barimo na Ho Yeon  Jung. Mu gihe uwayoboye ibice byose byasohotse agitekereza ku bantu bazagaragara mu bindi bice byayo bizakinwa kugira ngo abayikunze bayikomeze, Jung akaba ari mu batekerezwaho.

Kwibuka30
Squid Game' Creator Addresses On-Set Firearm Safety in Korea - Variety
Hwang Dong-hyuk wayoboye squid game

Yabisobanuye agira ati: “Hazaba imikino myinshi ikomeye, nibyo nshobora kuvuga. Ndacyakomeza kungurana ibitekerezo no gukusanya ibitekerezo bya Season 2, ntabwo ndatangira no kwandika. “Kimwe mubibazo byingenzi byibajijwe mugice cya kabiri ni ukumenya niba hari abantu ba zagaruka,kuko  urebye benshi muribo barapfuye (muburyo bwubugome) muri iyi season.

Hwang yabajijwe niba ibi bizabaho binyuze muri flashback cyangwa hari ubundi buryo, Hwang ati”Oya, kuko benshi muri bo barapfuye. Nzagerageza kugira ngo mbagarure muri Season ya 2. Nyuma yo gukina iyi filime, Ho Yeon Jung  w’imyaka 27 akaba yarakoraga imideri mbere yo kugaragara muri iyi filime y’uruhererekane,  amaze kuba uwa mbere ukurikirwa ku rubuga rwa Instagram akaba ariyo mpamvu yatuma yongera gukoreshwa.

Comments are closed.