Hongeye kuboneka undi Murwayi wa 8 ufite Coronavirus mu Rwanda

8,113
Kwibuka30

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda imaze gutangaza ko habonetse undi murwayi wa coronavirus

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ministeri y’ubuzima mu Rwanda imaze gutangaza ko habonetse undi murwayi wa coronavirus. Mu itangazo ministeri imaze gushyira hanze, yavuze ko uwo ari umugabo w’imyaka 35 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, akaba yageze ku kibuga k’indege k’i Kanombe, akaba yari avuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Dubai, akaba yari ari kwerekeza mu mujyi wa Bujumbura. Uyu akaba amaze kuba umurwayi wa 8 ufite uburwayi bwa Coronavirus mu Rwanda.

Kwibuka30

Ministeri y’ybuzima mu Rwanda yavuze ko uno mugabo utatangarijwe amazina, agiye kuba ashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14 ndetse hagashakishwa n’abandi bantu bashobora kuba bahuye n’uyu mugabo.

Uyu abaye u Murundi wa mbere ugaragaweho ino ndwara. Abamaze gusangamo ino virusi kuri ubu bacumbikiwe mu kigo nderabuzima cya Kanyinya mu mugi wa Kigali aho bari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.