Bwana MATESO yaraye atemye umugore we arapfa

10,873
Kwibuka30

Bwana MATESO wo mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amutemesheje umuhoro

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rukirikiranye Bwana MATESO NEPOMUSCENE wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama icyaha cyo kwiyicira umugore we witwa Laurence NTAKIRUTIMANA akoresheje umuhoro. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 kuno kwezi. Ano makuru yemejwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akagali Mateso atuyemo. Yabwiye ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru ko runo rugo rumaze igihe kitari gito ruri mu makimbirane, Bwana Mateso yahoraga ashinja umugore we kumuca inyuma ndetse no kumukubita kuko yamurushaga imbaraga, ibintu umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko yari azi kuko inshuro ebyiri zose uno mugore yakubise umugabo we, maze ajyanwa kuri RIB ariko kubera ko yari afite uruhinja rukiri ruto akarekurwa.

Kwibuka30

Abaturanyi b’uwo muryango bavuze ko Madame Laurence yatashye nka saa tatu z’ijoro yasinze, maze asanga umugabo yakinze, undi arakomanga cyane maze umugabo asohoka mu nzu asohokana umuhoro niko kumutema, abaturanyi baratabara bamujyana mu kigo nderabuzima cya Bugarama, ariko mu rukerera aba ashizemo umwuka.

Madame Laurence apfuye afite imyaka 35 y’amavuko akaba yari afitanye abana 2 n’umugabo we Mateso.

Leave A Reply

Your email address will not be published.