Hotel ikomeye yemereye icumbi rya wikendi umugabo wagaragaye asunika ingorofani mu buryo butangaje

8,608
Kwibuka30

ONOMO Hotel yemereye icumbi rya weekend Hagenimana Samuel umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga asunika ingorofani mu muhanda.

Hagenimana Samuel asanzwe ari umukarani akorera mu gace ka Nyabugogo no mu Mujyi wa Kigali ku isoko rya Nyarugenge. Ni umugabo ufite imyaka 28 akagira umugore n’abana babiri.

Nyuma yo kubona uyu mugabo asunika ingorofani mu muhanda ku buryo buteye inkeke mu rwego rwo gushaka umugati, benshi baramutangariye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko ari umunyamurava n’aho abandi bakavuga ko uburyo atwaramo ingorofani bushobora guteza impanuka.

ONOMO Hotel ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemereye uyu mugabo kuba yahatemberera ndetse akaba yanararamo mu mpera z’icyumweru ku buntu, byose kubera umurava yagaragaje mu kazi.

Umuyobozi wa ONOMO Hotel mu Rwanda, Emile Nizey, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bahisemo kumwemerera kuraramo mu rwego rwo gukomeza kumutera imbaraga.

Ati “Niko biri rwose. Ni uguha umuntu akanyamuneza no kumuhindurira umunsi. Hari abandi benshi bakora nk’ibyo akora ariko uriya niwe twabonye kandi ni agashimwe n’ubundi. Ni nk’uko yahagararira abandi bose.”

Yavuze ko kuba bamwemereye kuhasohokera mu mpera z’icyumweru byatewe n’uko ari byo bashoboye kuba bamukorera.

Kwibuka30

Ati “Twebwe ibyo dushoboye nibyo twakoze. Abantu barabibona ukundi cyangwa hari uko babyifuza, wenda bafite ubushobozi nabo bagira icyo babikoraho ariko twebwe ibyo dufitiye ubushobozi kandi bitworoheye ni biriya.”

Ku kijyanye no kuba yahabwa amafaranga ahwanye n’ibyakoreshwa aramutse aryamye muri iyi Hotel mu gihe cy’Iminsi ibiri ya Weekend, Nizey yasubije ko bizaganirwaho hagati yabo kugira ngo harebwe niba hari icyakorwa.

Ubusanzwe kurara ijoro rimwe muri Kigali Onomo Hotel ni ibihumbi nibura 109.035 Frw cyangwa asaga ibihumbi 220 Frw mu cyumba cyiza kuruta ibindi.

Hagenimana Samuel uvuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe ngo akora akazi k’Ubukarani atari uko akishimiye, cyane ko afite umuryango kandi ibyo yinjiza bidahura n’ibyo bakenera.

Yagaragaje ko yifuza kuba yakwikorera kugira ngo azabashe kugira icyo afasha umuryango no kugera ku iterambere nubwo nta gishoro afite.

Ati “Nk’umuntu wakuriye mu bintu bijyanye n’ubucuruzi, mu by’ukuri numva mfite indoto zo kuba nanjye nacuruza. Nibura nkagira ka boutique, nkajya ntanga ibitunga umuryango nk’abandi babyeyi.”

Ku bagize impungenge z’imigendere yo mu muhanda, yagaragaje ko iyo ari mu kazi aba afite umurava mwinshi kandi ko agenda yigesengesereye.

Ati “Iyo ndi mu kazi niko mba nasizeho umutima, nibyo koko ni akazi kamvuna cyane kandi kampa amafaranga navuga ko adahagije nubwo amfasha kubaho. Karamutse gahindutse byamfasha kwita ku muryango wanjye.”

Hagenimana yavuze ko kuva ayo mashusho yacaracara ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kubona abantu bamugaragariza amarangamutima ndetse abandi bakamufasha mu buryo bunyuranye.

Comments are closed.