“Hunga udapfa”indirimbo ya mbere yakozwe na Bull Dog nyuma yo kwakira agakiza

9,868
Liza Kamikazi yavuze ku ndirimbo yakoranye na Bull Dogg wiyeguriye Imana  bise 'Hunga udapfa'-Video – Irenga News

Liza KAMIKAZI uzwiho ubuhanga mu kuririmba yakoranye indirimbo na Bull Dog yiswe HUNGA UDAPFA nyuma yuko uno mugabo yakiriye agakiza, ni indirimbo ikangurira abantu guhunga no gutinya icyaha.

Muri Nyakanga 2020 ubwo umuraperi Bull Dogg yari amaze kwemeza ko yakiriye agakiza, umwe mu bantu byakoze ku mutima, ni Liza Kamikazi waturitse asuka amarira y’ibyishimo.

Ibyishimo by’uko uwahoze ari inshuti ye ya kera yakiriye agakiza nibyo byashibutsemo igitekerezo cyo gukorana indirimbo ‘Hunga udapfa’, ikebura abantu ku kugendera kure ikibi.

Aba bahanzi bakanyujijeho mu muziki usanzwe, nyuma yo kwigarurira Uwiteka batangiye gushyira imbaraga mu kuririmba uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Kugeza ubu Liza Kamikazi na Bull Dogg bahuriye mu ndirimbo bise “Hunga udapfa”, irimo ubutumwa bukangurira abantu kureka ibyaha.

Liza Kamikazi na Bull Dogg basaba abantu gushaka Yezu kugira ngo babone ubugingo buhoraho, amahoro yo mu mutima n’indi migisha myinshi cyane n’igihe bakiri hano ku Isi.

Uyu muhanzikazi aherutse gutangaza ko ahangayikishijwe na roho z’abahanzi bagenzi be bakomeje kuba abagaragu ba satani batabizi.

Yagize ati “Maze igihe nsengera cyane abahanzi bagenzi banjye, ese koko birakwiye ko abantu birirwa bamamaza ubusambanyi ku mugaragaro? Simbateye ibuye kuko nanjye hari ibyo nakoze, namaze umwaka namamaza agakingirizo.”

“Nari muto nshukwa n’ubwamamare ndetse n’amafaranga ariko narakijijwe. Kuba njye narabikoze biratuma mbumva kurushaho. Hari byinshi nakoreshejwe n’ubwana, ubwamamare no gukunda amafaranga ariko simenye ingaruka zabyo.”

Liza Kamikazi yavuze ko mu bintu bimubabaza cyane haba harimo kubona no kumva indirimbo zamamaza ubusambanyi zikomeje kuba nyinshi kandi zikanamamazwa cyane.

Ati ”Wiba mu bakozi ba Satani utabizi, tureke n’abahanzi bari kuzikora ariko se wowe ukunda iyo ndirimbo ntiwaba uri kuba umukozi wa Satani? Ntiyaba ari kukwiba ubugingo bwawe?”

Liza Kamikazi yari aherutse gusohora indirimbo ‘Yesu wanjye’, ‘Sinakwibagiwe’, ‘Indirimbo Nshya’ ndetse na ‘Pale’. Ni mu gihe Bull Dogg aherutse gusohora ‘Ep’ y’indirimbo ziramya Uwiteka yakiriye.

(Src:Igihe)

Liza Kamikazi yavuze ku ndirimbo yakoranye na Bull Dogg wiyeguriye Imana  bise 'Hunga udapfa'-Video – Irenga News
Leave A Reply

Your email address will not be published.