Umuhanzi Nicki Minaj yibarutse imfura ye

13,829
Nicki Minaj welcomes first child with husband Kenneth Petty: reports

Umuhanzi NICKI MINAJ w’imyaka 37 y’amavuko yibarutse imfura ye, inkuru yatitije ibinyamakuru by’imyidagaduro ku isi

Ibinyamakuru byinshi by’imyidagaduro ku Isi, byashyize ku mitwe y’ibinyamakuru byabo inkuru igezweho y’umuraperikazi wabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj, wibarutse imfura ye, bituma atangira kwitwa umubyeyi.

Ku myaka 37, Umuraperikazi w’Umunyamerika, Onika Tanya Maraj wamenyekanye nka Nicki Minaj yibarutse imfura ye n’umugabo we Kenneth Petty.

Who is Nicki Minaj's husband Kenneth Petty?

Kenneth Petty, ise w’imfura ya Nicki Minaj

Amakuru aturuka i Los Angeles, aho bivugwa ko Nicki Minaj yibarukiye imfura ye, arahamya ko uyu muhanzikazi yabyaye ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020.

Amakuru yo kubyara k’uyu muraperikazi yaje nyuma y’igihe gito cyane atangaje ko atwite, cyane ko muri Nyakanga 2020 aribwo yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye.

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty basezeranye mu mpeshyi y’umwaka ushize. Icyakora babanje kubigira ibanga amezi make kugeza ubwo uyu muhanzikazi yasohoye amafoto.

Bakoze ubukwe nyuma y’umwaka umwe bemeje ko bakundana, mu 2018 nibwo Nicki Minaj n’umugabo we bemeje urukundo rwabo binyuze ku rukuta rwa Instagram.

Mu 2019 Nicki Minaj yari yabwiye abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ko agiye gutangira kugenza make mu muziki kugira ngo agire umwanya wo kwita ku muryango we.

Nicki Minaj and Kenneth Petty Welcome Their First Child | Complex

Comments are closed.