Huye: abajura bibye mudasobwa z’ikigo cy’ishuri mu buryo budasobanutse

7,375
Mudasobwa zakorewe mu Rwanda zigiye kujya ku isoko - Kigali Today

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu abajura bikinze ijoro basenya idirishya maze biba mudasobwa 32 z’ikigo cy’ishuri

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki ya 23 Mata 2022, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ruhashya, abantu kugeza ubu bataramenyekana bikinze ijoro basenya idirishya ry’ishuri ry’ikigo cyitwa GS Rugogwe giherereye mu Murenge wa Ruhashya maze biba mudasobwa 32 abanyeshuri basanzwe bigiraho.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya Bwana J.Paul Amandin RUGIRA, yavuze ko koko izo mudasobwa zibwe mu buryo budasobanutse, yatubwiye ati:”Nibyo koko mwabimenye, hari abantu bibye mudasobwa za GS Rugogwe, ariko ntibisobanutse neza kuko ubundi icyo kigo gifite abazamu babiri, ariko igitangaje ni uko nta makuru bigeze batanga, gusa abibye babanje gusenya idirishya”

Twamenye ko abo bajura bibye mudasobwa 32 mu cyumba cyarimo mudasobwa 60 zose zo mu bwoko bwa positivo abanyeshuri bifashisha mu kwiga isomo ry’ikoranabuhanga.

Amandin yavuze ko ikibazo kiri mu maboko y’ubugenzacyaha kandi ko iperereza ryatangiye kugira ngo hatahurwe abajura bibye izo mudasobwa.

Comments are closed.