Huye: Abantu 12 bafashwe banywera inzoga muri butike yahinduwe akabari

5,030

Ku mugoroba wa tariki ya 20 Nyakanga ahagana saa mbiri nibwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bafashe bariya bantu 12. Bafatiwe muri butike yahinduwe akabari y’uwitwa  Birori Christante w’imyaka 28, iyi butike iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Agasengasenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu uko bari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati” Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta  kandagira ukarabe ihari, ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kari mu turere tugomba gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.”

Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw’abanyeshuri Batanu biga muri  Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda iki cyorezo kandi babitoze n’abandi.

Ati” Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 bakagombye gufasha n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kukirinda. Bakagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n’umukuru nk’uko mbere hari abari bafite iyo myumvire.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyepfo ko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’abanyarwanda. Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y’Amajyepo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo,bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

(RNP)

Comments are closed.