U Rwanda rurashinjwa kuneka no kumviriza terefoni ya ministre w’intebe w’u Burundi.

7,949
Kwibuka30
Umushikiranganji wa mbere CPG Alain Guillaume Bunyoni yashikirije  ivyaranguwe na Reta mu mezi 6 aheze | Indundi
U Rwanda rwashyizwe mu majwi mu bihugu bikoresha ikoranabuhanga rya PEGASUS mu kuneka abategetsi b’ibihugu by’ibituranyi harimo na ministre w’intebe w’u Burundi.

Guhera ku munsi wa mbere nibwo imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu yatangiye gushyira mu majwi bimwe mu bihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo banekwa ndetse bakumviriza ibyo bavugira kuri za terefoni zabo binyuze mu ikoranabuhanga ryakozwe n’ikigo kitwa NSO Group cyo mu gihugu cya Isiraheri.

Byaravuzwe cyane ko u Rwanda narwo rwifashishije iryo koranabuhanga mu kuneka umukobwa wa Paul Rusesabagina utuye muri Amerika ndetse na bamwe mu bategetsi bakuru bakuru bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Haravugwa na none ko usibye uwo mukobwa wa Paul Rusesabagina, iryo koranabuhanga ryaba ryakoreshejwe mu kuneka bamwe mu banyamakuru bakomeye.

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwakomeje guhakana ayo makuru, ndeste binyujijwe kuri ministri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, yahakanye yivuye inyuma avuga ko ari amakuru agamije gusubiza inyuma umubano mwiza u Rwanda rwariho rushyiramo imbaraga hamwe n’abaturanyi.

Mu bategetsi Amnesty International na OCCRP bivuga ko banetswe n’igihugu cy’u Rwanda, harimo ministre w’intebe w’igihugu cy’U Burundi Bwana Alain Guillaume Bunyoni na Bwana Ruhakana Rugunda wari Minisitiri w’intebe wa Uganda.

File:Alain-Guillaume Bunyoni 2020.jpg - Wikimedia Commons
Alain Guillaume Bunyoni ari mu bumvirijwe na Leta y’u Rwanda n’ubwo U Rwanda rwakomeje kubitera utwatsi.
Kwibuka30

Kugeza ubu ministre w’intebe w’u Burundi ntaragira icyo atangaza kuri ayo makuru, gusa benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’ibi bihugu byombi, barahamya ko biri busubize inyuma imbaraga zari zimaze zikoreshwa kugira ngo ibyo bihugu byombi byongere birebane akajisho keza. Ibi babishingira ku kuba Bwana Bunyoni ari umwe mu bantu bavuga rikijyana mugihugu cy’u Burundi.

Rugunda goes into self-isolation after contacts test COVID 19 positive
Rugunda wigeze kuyobora primature ya Uganda nawe ari mu bumvirijwe.

OCCRP ikomeza ivuga ko abandi bategetsi ba Uganda bari kuri urwo rutonde barimo Sam Kutesa wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, General David Muhoozi wahoze ari umugaba w’ingabo na Ssentamu Nyanzi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, cyangwa Joseph Ocwet, umukozi mukuru mu iperereza.

Ni ibihe bihugu bya Afrika bivugwaho gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kunviriza telefoni z’abandi?

OCCRP ikomeza ivuga ko ku rutonde rw’ibihugu bya Afrika byaguze bikanakoresha iryo koranabuhanga, harimo ibihugu nka Maroc, Rwanda, na Togo.

Usibye ibyo ku mugabane wa Afrika, harimo kandi na Mexique, Ubuhinde, Azerbaijan, Kazakistani, Arabiya saoudite, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, na Hongria.

Leave A Reply

Your email address will not be published.