Huye: Abantu bataramenyekana bishe umuntu bamujombaguye ibyuma biba n’inka 6
Abantu bataramenyekana bishe umugabo wo mu Murenge Gishamvu mu Karere ka Huye, bamwicira aho yari aragiye inka ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko witwa Ndabunguye Vincent yamenyekanye saa Sita z’Ijoro, ubwo umugore we yatabazaga ubuyobozi ko yagiye kuragira inka akamutegereza agaheba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Nkubana Vianney, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubwo umugore yabatabazaga, basanze umugabo we yiciwe mu kabande atewe ibyuma, inka esheshatu yari aragiye bazitwaye.
Ati “Umugore we yadutabaje avuga ko umugabo we yagiye kuragira inka ariko yamutegereje aramubura. Twashakishije tumusanga bamwiciye mu kabande k’Akagera, bamushyize hagati y’imigende ibiri. Yari afite ibikomere mu maso no ku mubiri bigaragara ko yatewe ibyuma.”
Nkubana yasobanuye ko aho bamwiciye hasanzwe hahingwa, ariko hitaruye ingo z’abaturage ku buryo umuntu atatabaza ngo bamwumve.
Bamwe mu baturanyi ba Ndabunguye bavuga ko yagambaniwe, kuko nta muntu wavuye kure ngo aze kumwica, ahubwo bigaragara ko ari abantu bo hafi ye basanzwe bamuzi .
Umwe ati “Nahageze (aho bamwiciye) saa sita z’ijoro ntabaye. Birababaje kuko n’inka yari aragiye bazitwaye; (…) ni nk’imipango yakorewe kuko ntabwo ari abantu b’i Cyangugu baje kumwica, ni abantu b’inaha basanzwe bamuzi bamugambaniye.”
Umurambo we wajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma, mu gihe inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza.
Inka esheshatu abagizi ba nabi batwaye zasize inyana enye mu rugo.
(Source: Igihe.com)
Comments are closed.