HUYE: Abaturage barashinja abayobozi gutekinika imibare bigatuma iterambere ryabo ridindira

10,113
Kwibuka30

Abaturage bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka HUYE barashinja Gitifu w’Umurenge gutanga imibare y’ibinyoma bigatuma umuturage adindira mu iterambere

Bamwe mu ntumwa za Rubanda bari mu Ntara y’amagepfo kugira ngo bumve ibibazo abaturage bo muri iyo ntara bafite kugira ngo bibe byavugutirwa umuti urambye, kuri uyu munsi taliki ya 8 Mutarama 2020 itsinda ry’abadepite ryari ryagiye mu Murenge wa SIMBI mu Karere ka HUYE, nk’ibisanzwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa SIMBI yatangiye ataka umurenge we naho avuga ko umubare munini w’abaturage bo muri uwo murenge bafite amazi meza, ndetse akaba yari yabigaragaje mu mibare n’inyandiko yashyikirije intumwa za Rubanda

Ibyo bintu bikigera mu matwi y’abaturage babiteye utwatsi bavuga ko atari byo na gato, ko ata mazi bafite ko ahubwo benshi muri bo bavoma amazi mabi yo mu bishanga ibintu bitandukanye na raporo ndetse n’ijambo Gitifu w’Umurenge yari yabwiye abadepite.

Kwibuka30

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:“iyo umuyobozi nk’uyu atanze imibare nk’iyi ipfuye nibyo bituma tudindira, ibikorwa by’iterambere ntibitugereho Leta ikagira ngo byatugezeho…”

Undi yagize ati:“…birababaje kubona tubeshyerwa ako kageni, nkubu bari kuba baraduhaye amazi none Gitifu aragenda akatubeshyera bigatuma twirirwa tunywa ibiziba…”

Leta y’u Rwanda yagiye yihanangiriza kenshi abayobozi batanga imibare y’imitekinikano kubera ko ituma ibikorwa by’iterambere bidindira ndetse bigatuma na bimwe mu bikorwa biganishwa aho bitakagombye kwerekezwa.

Mu mezi make ashize, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ari naho inzego z’ibanze zibarizwa, Pr SHYAKA ANASTASE yihanangirije bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bihaye gutanga imibare itariyo(gutekinika) kuko bimunga iterambere ry’igihugu kuko abagomba gufashwa ataribo bafashwa. Gutanga imibare mpimbano (gutekinika) byagiye bivugwa mu nzego nyinshi, na Leta ikagaragaza ko yabihagurukiye nubwo bitoroshye kuko mu busanzwe ababikora babikorana ubuhanga kuko umuturage ubeshyerwa atabasha kugera aho raporo iba yatanzwe ngo avuge ko yabeshyewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.