Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bikomeje kwitana “bamwana”

11,376
Kwibuka30

U Rwanda n’u Burundi bikomeje kwitana bamwana, buri kimwe kiravuga ko cyagiye gitera ikindi mu bihe bitandukanye.

Mu mpera z’umwaka ushize perezida w’igihugu cy’Uburundi PIERRE NKURUNZIZA yashinje igihugu cy’u Rwanda ko cyagize urugare rutaziguye mu bitero byagabwe ku ngabo zabo zabo bigahitana umubare utari muto w’abasirikare, NKURUNZIZA yavuze ko bitinda bitebuke igihugu cy’u Rwanda kizishyura ibyo birego, binyuze ku munyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga shinzwe akarere k’iburasirazuba Ambassadeur OLIVIER NDUHUNGIREJHEHE, u Rwanda rwakomeje guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu bitero byo mu Burundi, ni nako byagenze uyu munsi taliki ya 8 Mutarama 2020 mu kiganiro ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr VINCENT BIRUTA yagiranye n’itangazamakuru ku Kimihurura ku cyicaro cy’iyo ministeri. Dr Vincent BIRUTA yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kitigeze gitera igihugu cy’u Burundi. Yagize ati: “U Rwanda ntirwigeze rutera u Burundi, ahubwo Abarundi bagiye bagaragara mu bikorwa byinshi byo guhungabanya umutekano mu Rwanda, ni ibintu dufitiye ibimenyetso, hari n’abafashwe bari hano…”

Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abannyamakuru benshi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Kwibuka30

Dr VINCENT BIRUTA yakomeje avuga ko iburego u Burundi bwakomeje gushinja u Burundi ari ibinyoma bidafite aho bishingiye kuko ata kimenyetso na kimwe bafite gishimangira ibyo birego. Yagize ati:“mwarabyumvise mu minsi ishize ibirego badushinje, ariko ni ibinyoma, ntibihagije kuvuga gusa ko U Rwanda rwaguteye, ugomba kuva ufite n’ibimenyetso bibishimangira…, twakomeje kugaragariza amahanga ko ibyo bintu ari ibinyoma”

Abajijwe niba Leta y’u Rwanda ishobora kugirana imishyikirano na Leta y’u Burundi, Dr BIRUTA Vincent, yavuze ko u Rwanda rwiteguye igihe cyose u Burundi bwagaragaza ko bubikeneye ariko kuri we agasanga ko igihugu cy’u Burundi kitabyiteguye akurikije ibitutsi, amagambo n’imyigaragambyo yagiye ikorerwa I Burundi yiyama u Rwanda.

Inihugu byombi bikomeje kutavuga rumwe ndetse ibi bikaba byarateye agatotsi mu muryango w’ibihugu by’uburasirazuba bihuriramo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.