Huye: Bwana mbonigaba yakubiswe bikomeye n’abanyerondo banamwambura amafranga

7,061

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abanyerondo babiri bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, kubera icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretse umugabo witwa Mbonigaba François bakamugira intere kuri ubu akaba arembeye mu bitaro.

Uwo mugabo w’imyaka 25 y’amavuko bamukubitiye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Mpare ahagana Saa Tatu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020.

Mbonigaba avuga ko yahuye nabo ari kumwe n’umugore we barabatangira batangira kubaka amafaranga bayabimye batangira kumukubita.

Ati “Nari mvuye gucuruza ndi kumwe n’umugore wanjye nka saa Tatu duhura n’abanyerondo barambwira ngo nimbahe amafaranga ariko ndayabima, ubwo umwe aba amfashe mu ijosi undi atangira kunkora mu mufuka. Ubwo mfashe umwe abandi bafata ibibando barampuragura mu mutwe.”

Mbonigaba avuga ko umwe mu banyerondo wamukoze mu mufuka yamutwaye amafaranga agera ku bihumbi 300 Frw kandi kugeza ubu yahise acika aburirwa irengero.

Uwo mugabo yatabawe n’umwe mu baturanyi wumvise ataka aza kureba ibibaye ahageze asanga bari kumukubita, avuza induru abaturage barahurura.

Bahise bafata babiri muri abo banyerondo babajyana kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Ngoma naho abandi barabacika.

Mbonigaba yahise ajyanywa ku Kigo Nderabuzima cya Ngoma abaganga baho babonye arembye bamwohereza ku Bitaro bya Kabutare ari naho ari kuvurirwa kugeza ubu.

RIB ibinyujije kuri twitter yavuze ko abo bagabo bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa batawe muri yombi bakaba bagiye gukorerwa dosiye bagashyikirizwa ubushinjacyaha.

Abanyerondo bashinjwa urugomo no kwaka ruswa

Bamwe mu baturanyi b’uwakubiswe bavuga ko abanyerondo bo mu Kagari ka Mpare basanzwe bakora urugomo, bityo ubuyobozi bukwiye kwita kuri icyo kibazo by’umwihariko.

Umwe yagize ati “Abanyerondo ba hano bagira urugomo kuko hari n’ibindi birego bibiri by’abantu bakubise biri kuri Polisi. Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwabikurikirana bukajya butuzanira abanyerondo bazima.”

Undi muturage yavuze ko abo banyerondo bo mu Kagari ka Mpare iyo bahuye n’umuntu nijoro bamuhohotera bakamusaba ruswa kugira ngo bamurekure.

Ati “Ni abanyarugomo kandi iyo bahuye n’umuntu nijoro atashye baramufata bakamwaka ruswa y’amafaranga yayibima bakamurarana cyangwa bakamukubita.”

Aba baturage barashinja abanyerondo no kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura bw’amatungo n’ibindi bikunze kuhibwa kuko bakorana n’abajura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kuri urwo rugomo rwabaye kugira ngo abakoze ibyaba babiryozwe.

Ati “Hari inzego zibishinzwe zikora iperereza zaritangiye nizirirangiza zizabitangaza.”

Sebutege yibukije abaturage n’abayobozi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, bityo bakwiye kwirinda ibyaha.

Comments are closed.