Gatsibo: Ibitaro bya Ngarama birishyuzwa asaga miriyoni 300

7,703
Kwibuka30

bitaro bya Ngarama biherereye mu Karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, biravugwamo ideni ry’amafaranga asaga miriyoni 300 bifitiye ba rwiyemezamirimo n’ibigo bya Leta. Hiyongeraho n’ikibazo cy’abakozi bari mu kazi mu buryo butubahirije amategeko.

Ideni ibitaro bya Ngarama bibereyemo ba rwiyemezamirimo n’ibigo bya Leta, bimaze igihe kinini bitayishyura nkuko byagenzuwe mu mwaka ushize 2018-2019.

Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kubona, ni uko ibitaro bifite ideni ry’amafaranga angana na 333,369,188 atarishyurwa Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) aturuka ku birarane by’umusoro ku mushahara, ibirarane by’umusanzu w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (CSR) hamwe n’ideni ibitaro bifitiye ‘Silent Hill Hotel’ kuri serivisi za “restaurant”.

Bivugwa ko uyu mwenda wari utarishyurwa kugera muri Kamena 2019.

Umwe mu bayobozi ba Hoteri, yabwiye Imvaho Nshya ko abakozi b’Ibitaro bya Ngarama bayiherukamo tariki 23 Kamena 2020, icyo gihe bakoresheje fagitiri y’ibihumbi 904 by’amafaranga y’u Rwanda, yishyurwa ku ya 02 Nyakanga 2020.

Muri uyu mwaka wa 2020, Ibitaro bya Ngarama bimaze gukoresha fagitiri ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3,748,000 kubera amahugurwa bahakoreye.

Kwibuka30

Umwe mu bakozi yabwiye Imvaho Nshya ati; “Ubu nta kintu twishyuza Ibitaro bya Ngarama muri uyu mwaka 2020 ariko umwaka ushize hari amafaranga bari batubereyemo nyuma birayatwishyura.”

Bivugwa kandi ko mu Bitaro bya Ngarama hari abakozi bane bakoreshwa nta kigaragaza ko binjijwe mu kazi mu buryo bwubahirijwe amategeko cyangwa ngo babe barahawe na Minisiteri y’Ubuzima amabaruwa abashyira mu kazi.

Hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri no. 20/31 ryo ku wa 18/4/2012, mu ngingo ya 3 ivuga ku buryo gushyira abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi mu myanya, ivuga ko abaganga (Medical doctors) n’abandi banyamwuga bo mu rwego rw’ubuvuzi bo ku rwego rwa A1 kuzamura, bashyirwa mu myanya na Minisitiri w’Ubuzima nta piganwa rikozwe, nyuma yo kwemeza ko hari imyanya iri mu mbonerahamwe y’abakozi idafite abayirimo kandi ifitiwe ingengo y’imari.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama buvuga ko ibi byose ntabyo buzi.

Dr Rugamba Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ngarama yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ibi ntabyo nzi, nta bwo ari byo”.

Ibitaro bya Ngarama biri kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bitezwe gutanga ibisobanuro ku micungire n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta yagaragaye umwaka ushize 2018-2019.

Ibitaro n’Akarere byitezweho kwitaba Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020 saa munani hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

(Src:imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.