Huye: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko

7,135
Kwibuka30
Image

Mu Karere ka Huye hatangijwe ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye mu buryo bwa magendu

Umuyobozi w’Akarere ANGE SEBUTEGE ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere bari mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya icukurwa ry’amabuye y’agaciro (amabuye ya coltan) rikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko mu tugari twa Kamwambi na Nyaruhombo.

Mu ijambo, umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’ayo mabuye y’agaciro butemewe kuko bwangiza ibidukikije, kandi rikaba riteza impanuka z’urupfu zitewe no kuriduka kw’ibirombe.

Muri iyo mirenge ibiri y’Akarere ka Huye hacukurwa amabuye yo mu bwoko bwa Coltan, benshi mu bacukuzi bemewe kandi bayacukura mu buryo buzwi, bari bamaze iminsi binubira ibikorwa bya bamwe mu baturage biraraga muri ibyo birombe bagacukura amabuye mu masaha ya ninjoro ibintu byashoboraga guteza impanuka n’urupfu.

Kwibuka30

Image

Ni ibikorwa byari bikuriwe binahagarariwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange sebutege.

Image
Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.