Huye: Meya yasabye abanyamadini kudohora bakajya basezeranya n’abakobwa batwite.
Abanyamadini n’amatorero barasabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage aho bakwiye no guca inkoni izamba bakajya basezeranya abatwite. Ni nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu bayoboke bayo, hari ubwo batwara inda bakabuzwa gusezeranwa bigatumwa umwana abura uburenganzira bwo kuvukira mu muryango.
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwabisabye abanyamadini mu nama yabahuje bose yagarukaga ku bibazo bibangamiye umuryango bagomba kugiramo uruhare mu kubikemura.
Ange Sebutege ; Umuyobozi w’aka karere avuga ko umwana wavutse nta ruhare aba yabigizemo ari nayo mpamvu amadini n’amatorero bibaye ngombwa yajya aca inkoni izamba agasezeranya abatwite mu rwego rwo kwirinda ibibazo bibikomokaho ariko akanashyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko.
Yagize ati:”Ubundi umwana wavutse nta ruhare aba yabigizemo, ni umugisha tuba tubonye. Bijyanye rero n’imyemerere, ntekereza ko amadini, bitabangamye no kugira ngo uriya mwana n’umukirisito kuko umuntu wese mu buzima ashobora kugira ikibazo, ariko iyo yagize ikibazo ntabwo wamufasha nanone ukimurekeramo. Ahubwo umufasha kuva muri cya kibazo, Numva aribyo byiza kandi nirwo ruhare rw’itorero. N’umuyobozi, iyo umuntu akoze ikosa agasaba imbabazi arazihabwa kandi nta ntungane“
Ku ruhande rwa bamwe mu banyamadini n’amatorero bavuze ko ntacyo bavuga kubijyanye n’ubu busabe bwo gusezeranya abatwite, ati” Iki kibazo byaba byiza gisubijwe n’abankuriye, kuko njyewe ndumva ntacyo nakivugaho.”
Icyakora umwe yabwiye Isango Star ko”Biterwa n’imyizerere, iyo atwaye inda adafite umugabo uzwi basezeranye abanza kubyara noneho akazongera akihana akabona gusezerana.”
Undi ati : “Ntabwo twemerewe gushyingira umuntu watwaye inda, itorero ryacu ntabwo ribyemera. Twe dushyingira abantu bakiri abasore n’inkumi kandi badafite ikibazo cyo kwiyandarika. Twe nubwo badusabye kudohora, icyo twakora ahubwo ni ukubigisha bakareka izo ngeso, kuko n’ubundi ntabwo washyingira umuntu wabanje gukora icyaha.”
Gusa Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Huye, Pasiteri Anicet Kabalisa, avuga ubusanzwe buri dini cyangwa itorero rigira amahame bityo bakwiye kuyajyanisha no kwigisha ariko uwatwise imburagihe atajugunywe kure kuko byongera ibibazo mu muryango.
Yagize ati:”Ku giti cyanjye nk’umuyobozi n’ijisho ryanjye, ni uko buri torero rigira amahame yaryo kandi ayo mahame aba yaramenyeshejwe abakirisitu. Qamategeko mu gihugu aba hari ariyo iyo wayarenzeho nibwo umenya agaciro kayo ! Burya iyo wigishije ikintu ntabwo wavuga ngo tudohore kuko aho naba ngiye gutekerereza abandi. Aho ngaho ntabwo twafata ingamba zimwe ahubwo icyo twakora nuko wa muntu ashobora kunyuranya n’amahame cyangwa amategeko ariko ntabwo ntamujugunya kure cyane. Ahubwo hari inama umugira muri bya bihe arimo, izo nama nizo ziba zitandukanye bitewe n’itorero cyangwa idini runaka.“
Abanyamadini n’amatorero 92 nibo biyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda birimo n’umwanda kuko ngo bitumvikana uburyo umukiristu ajaya gusenga asa neza ariko mu rugo iwe hakagaragara umwanda.
Comments are closed.