Huye: Polisi yerekanye umumotari uherutse kugaragara atwaye umugenzi uhetse umwana mu buryo buteye impungenge

4,815
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena yeretse itangazamakuru  umumotari witwa Nzayisenga Vedaste w’imyaka 38, uyu mumotari ni we wari utwaye kuri  Moto abagenzi barenze umwe  yanabavanze n’ibintu aho umugore yari atwaye yagaragaye mu mafoto  ahetse umwana mu buryo budasanzwe nk’uko bigaragara mu ifoto ndetse hagati y’umumotari n’uwo mugore harimo ivalise nini.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko ubusanzwe Nzayisenga atuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye. Ku mugoroba  wa tariki ya 13 Kamena  ahagana saa kumi nibwo yatwaye umugenzi amukuye muri gare ya Huye mu Murenge wa Ngoma  amujyanye mu Murenge wa Gishamvu nawo wo mu Karere ka Huye.

Nzayisenga akimara gufatwa  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 kamena yemeye amakosa yakoze yo guheka abantu barenze umwe kuri  moto yanabavanze n’ibintu ndetse anemera ko uburyo umwana yari ahetswemo byashoboraga guteza  impanuka kuko hari aho bageze mu nzira abagenzi bakamuhagarika bagategeka umubyeyi kururutsa umwana ngo amuheke neza.

Yagize ati” Twahagurutse muri  gare ya Huye mbona umwana  nta kibazo afite mu mugongo ameze neza.  Ntabwo nzi neza niba uriya  mugore ari we nyina w’umwana usibye ko njya kubatwara yambwiye ko bavuye kwa muganga  batashye iwabo mu Murenge wa Gishamvu.”

Nzayisenga   akomeza avuga  ko  uko moto yicugusaga niko imigozi yari ifashe umwana yagenda ijishuka  kugeza ubwo  amaguru y’umwana yatangiye kunagana nk’uko bigaragara mu ifoto. Bageze ahitwa ku mukoni abaturage bahagaritse moto basaba umubyeyi guheka umwana neza mu buryo dusanzwe twese tuzi  umugore ntiyabikora cyakora yongera gutunganya umwana  bakomeza urugendo.

Tariki ya 13 Kamena 2021 nibwo Nzayisenga avuga ko yakuye umugenzi muri gare ya Huye ahetse umwana muri ubu buryo.

Nzayisenga aremera amakosa yakoze yo  gutwara  abantu barenze umwe  ndetse umwana nta ngofero yabugenewe yari yambaye, yanabavanze  n’ibintu kuko hagati ye n’uwo mugore  harimo ivalisi  nini  ndetse  bashoboraga gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga kuko yashoboraga kuva kuri moto akagwa.

Kwibuka30

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru  bigatuma Polisi ibasha gufata uriya mumotari, yakanguriye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rw’ubufatanye mu gukomeza kubumbatira umutekano. Yagaye uriya mubyeyi wari uhetse umwana mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’umwana  mu kaga kuko yashoboraga kugwa mu muhanda akaba yakwitaba Imana cyangwa akavunika.

Ati” Gufatwa kwa Nzayisenga byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Twagiye mu ikoranabuhanga twifashishije Pulake z’iriya moto tubasha kubona nimero ya telefoni y’umumotari  turamuhamagara, uriya muntu wari uhetse umwana we aracyarimo gushakishwa.”

Yasabye abamotari kujya bubahiriza amabwiriza yose icyo avuga mu gutwara abantu n’ibintu kuko uriya mumotari yakoze amakosa atandukanye harimo kuvanga abantu n’ibintu, guheka abantu barenze umwe kuri moto ndetse umwe muri bo nta ngofero yabugenewe yari yambaye.

Yakomeje avuga ko Nzayisenga  yaciwe  amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 byo gutwara umuntu atambaye ingofero yabugenewe  n’andi  ibihumbi  25 yo kutubahiriza amabwiriza.

Uriya mumotari aracyekwaho ubufatanyacyaha mu kubabaza umubiri w’umwana  akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akorerwe iperereza.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 118 ivuga  Umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo giteje urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.